skol
fortebet

Frank Habineza yizeye gutsinda ku majwi 70% n’ubwo hari indorerezi ze zangiwe gukora

Yanditswe: Friday 04, Aug 2017

Sponsored Ad

Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka Green Party avuga ko afite icyizere gikomeye cyo gutsinda amatora y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, ku kigereranyo cy’amajwi agera kuri 70%. Ngo amatora n’aba mu mucyo azemera ibizava mu matora ari kuba uyu munsi tariki ya 04 Kanama uyu mwaka.
Itegeko riteganya ko nyuma y’iminsi icyenda igikorwa cy’amatora gisojwe hatangazwa bwa nyuma uwegukanye itsinzi ya Perezida wa Repubulika. Frank yatoreye Kimironko ku ishuri ribanza rya Kimironko ya Kabiri.
Aho yatoreye (...)

Aho yatoreye hari abanyamakuru bagera kuri 50, yinjiye mu cyumba cy’itora aherekejwe na bamwe bashakaga gufata amafoto n’amashusho. Yasohotse abwira itangazamakuru ko yizeye gutsinda matora kuko yabonye umubare munini w’abamushyigikiye kuva yatangira.

Aha yari mu kiganiro n’itangazamakuru

Yanavuze ko hari indorerezi ze zangiwe gukora kuko ngo hari ibyangombwa batujuje.Ngo bavuganye na Komisiyo y’amatora kuburyo iki kibazo kiza gukemuka mu masaha ari imbere.

Inshingano za Perezida wa Repubulika

Itegeko Nshinga mu ngingo ya 98 rivuga ko “Perezida wa Repubulika ni we Mukuru w’Igihugu. Perezida wa Repubulika ashinzwe kurinda Itegeko Nshinga no kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Perezida wa Repubulika yishingira ko Leta ikomeza kubaho, ubwigenge n’ubusugire bw’Igihugu no kubahiriza amasezerano mpuzamahanga. Perezida wa Repubulika, rimwe mu mwaka, ageza ku Banyarwanda ijambo rigaragaza uko Igihugu gihagaze.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa