skol
fortebet

Gahunda za leta zirimo kongera ibikorwaremezo zavanye abaturage Ba Burera mu bwigunge

Yanditswe: Saturday 25, Mar 2017

Sponsored Ad

Abaturage bo mu karere ka Burera barashimira leta y’u Rwanda imbaraga yashyize mu kubegereza ibikorwaremezo birimo amazi, amashanyarazi , imihanda, amavuriro n’amashuri kuko byabafashije kwiteza imbere. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bimwe muri ibi bikorwaremezo byavanye abaturage mu bwigunye, biciye mu kubahorohereza mu kunoza ubuhahirane bagirana n’abaturanyi babo.
Ibi bikorwaremezo byifashishwa mu guteza imbere igihugu ndetse n’abaturage bacyo muri rusange.
Abaturage bo muri aka karere (...)

Sponsored Ad

Abaturage bo mu karere ka Burera barashimira leta y’u Rwanda imbaraga yashyize mu kubegereza ibikorwaremezo birimo amazi, amashanyarazi , imihanda, amavuriro n’amashuri kuko byabafashije kwiteza imbere. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bimwe muri ibi bikorwaremezo byavanye abaturage mu bwigunye, biciye mu kubahorohereza mu kunoza ubuhahirane bagirana n’abaturanyi babo.

Ibi bikorwaremezo byifashishwa mu guteza imbere igihugu ndetse n’abaturage bacyo muri rusange.

Abaturage bo muri aka karere babwiye ikinyamakuru Umuryango ko n’ubwo ibikorwaremezo bitarabageraho bose 100%, ariko bishimira ibyo bamaze kubona muri iyi myaka 7 ya guverinoma yatangiye mu mwaka wa 2010 izasozwa mu wa 2017, ku buryo nibyo batarabona bafite icyizere cyo kuzaba babibonye mu cyerekezo 2020.

Uwitwa Twagirayezu Jean Bosco utuye mu kagari ka Ndago mu Murenge wa Rusarabuye avuga ko ibikorwaremezo begerejwe byabagiriye akamaro gakomeye.

Ati “Ibikorwaremezo bihagaze neza hano, ngira ngo namwe mwabibonye mwanyuze muri uyu muhanda bagiye gushyiramo kaburimbo ariko nitwe dufite umuhanda mwiza mu bantu bakoresha umuhanda w’igitaka mu Rwanda.”

Akomeza avuga ko amashanyarizi bahawe yabagiriye akamaro gafatika, kuko bamwe bayifashishije mu kuhashinga ibyuma bisya, ndetse n’amazi akabafasha kudakora ingendo ndende bajyaga bakora bajya kuvoma amazi.

Ati” Amazi yo bamwe bayafite mu ngo zabo abandi nabo ari hafi yabo, mbere nakoraga ibirometero birenga 7 nshaka amazi ariko ubu nta na kirometero ngenda, rwose tumeze neza, turashima leta yacu amashuri yaratwegerejwe amavuriro ni uko.”

Kutagira amashanyarazi kandi ngo byatumaga bamwe batanoza ibikorwa byabo by’ubucuruzi.

Uwitwa Uwineze Immacule aati”Mbere tutarabona amashanyarazi ntitwacuruzaga neza, abenshi saa kumi n’ebyiri babaga bafunze ariko ubu na saa tanu ziragera.”
Aba baturage kandi bari bagowe no kujyana umusaruro wawe ku isoko bitewe n’umuhanda wari mubi ariko iminota mike uba wagezeyo nta kibazo.”

Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwambajemariya Florence yabwiye ikinyamakuru Umuryango ko ibikorwaremezo ariryo shingiro ry’iterambere mu karere kabo dore ko mu myaka 7 aka karere kamaze kubaka hoteli 3 zifasha mu iterambere ryako.

Yagize ati”ibikorwaremezo byadufashashije kwihutisha iterambere binyuze mu buhahirane, reka mvuge cyane ku mihanda, abaturage bacu barahinga ariko bahinze ntibabone uko bageza umusaruro wabo ku isoko bitewe n’imihanda mibi ntacyo byaba bibamariye, urumva rero ko ikibazo cy’imihanda nk’uko babibwiye ntacyo, amashanyarazi ntago abaturage bayafite bose ariko bitewe n’ingamba dufite zirimo kubyaza izuba n’umuyaga, ndetse hakiyongeraho na REG twizeye ko muri 2020 tuzaba tuvuye kuri 22,2% tukagera kuri 70%.”

Uyu muyobozi akomeza abatuye aka karere bagera kuri 83,2% bamaze kugerwaho n’amazi meza, ndetse ko mu mwaka wa 2020 bazaba bageze ku 100%, bitewe n’umuyoboro w’ibirometero 51 wa Nyabizi urimo kuvugurwa n’uwa Ruhunde-Rushara w’ibirometero 62 watangiye kubakwa.

Aka karere gafite kandi inganda 2 ziciriritse zitunganya amata n’ibigori, kakagira ibigo nderabuzima 19 na Poste de Sante 39, mu gihe cy’imyaka irindwi bakaba barubatse ibyumba by’amashuri 512.

Hoteli zubatswe n’abikorera muri aka karere ni Virunga Lodge, Montana Visita na Burera Beatch Resort.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa