skol
fortebet

GAKENKE: Barinubira ko bagenzi babo babuze ubutabazi bakaba baheze mu kirombe

Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Abaturage n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke bahangayikishijwe no kubona abaturage babiri kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Nyakanga 2017 baheze mu kirombe.
Aba baturage bagiriye ibyago mu kirombe ubwo bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Icyo kirombe cya Sosiyete ya ‘Speck Minerals’ giherereye mu Mudugudu wa Buharabuye, Akagari ka Murambi mu Murenge wa Rusasa, cyabagwiriye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ahagana saa 10h50.
Ruhashya Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa (...)

Sponsored Ad

Abaturage n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke bahangayikishijwe no kubona abaturage babiri kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Nyakanga 2017 baheze mu kirombe.

Aba baturage bagiriye ibyago mu kirombe ubwo bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Icyo kirombe cya Sosiyete ya ‘Speck Minerals’ giherereye mu Mudugudu wa Buharabuye, Akagari ka Murambi mu Murenge wa Rusasa, cyabagwiriye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ahagana saa 10h50.

Ruhashya Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusasa, avuga ko intandaro y’impanuka yabaye ari lisansi (essance) yakoreshejwe n’abaturage bariho bashaka amabuye y’agaciro ituma babura umwuka.

Agira ati “Bari batatu bariho bacukura mu kirombe berekeza hasi nka kumwe umusarani ucukurwa, ubwo bageze ahari amazi bigira inama yo gufata agapombe (Pompe) kamwe kuhira amazi kugira ngo bayakuremo (…) baragakoresheje bageze nko muri metero 40 amazi yanga gushiramo noneho barakamanukana hasi, ubwo lisansi y’ako kamashini ni yo yatumye babura umwuka noneho baheramo.”

Gitifu Ruhashya akomeza avuga ko saa mbiri z’ijoro umwe muri bariya baturage batunguwe no kumubona yikuyemo ariko bagenzi be bo bakomeza guheramo.

Ati “Byageze nijoro uwitwa Ntirenganya Sephanie ufite imyaka 27 yikuramo ariko aza yataye ubwenge; ntiyashoboraga gusobanura ibyabaye n’uko bagenzi be bameze….ubu ari gukurikiranwa n’abaganga mu Bitaro bya Shyira.”

Abakiri mu kirombe ni uwitwa Matabaro Alex ufite imyaka 54 na Nizeyimana Daniel ufite imyaka 47, abaturage n’ubuyobozi bakaba bavuga ko bigoranye kwemeza niba bakiri bazima cyangwa se niba bapfuye.

Abaturage baganiriye n’Itangazamakuru barinubira kuba nta butabazi bufatika bahise bahabwa n’ubuyobozi kuva aho iriya mpanuka ibereye kugeza mu ma saa tatu y’iki gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 25 Nyakanga 2017.

Umwe muri abo baturage yagize ati “Yaba akarere ka Gakenke, yaba na polisi bose ntabwo batubereye abana beza; bavugaga ngo baraje ariko twategereje turaheba.” IP Innocent Gasasira, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’Umugenzacyaha mukuru muri iyo ntara, avuga ko icyo abaturage bita ‘gutinda’ cyatewe n’uko polisi yari igishakisha ibikoresho byongera umwuka inavugana n’inzego zizobereye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

IP Gasasira amaze kubwira iki kinyamakuru ati “Uko ibintu bimeze ubu ni uko polisi yageze hariya kandi ku bufatanye n’izindi nzego dukomeje gushakisha abo baturage babiri babuze…ubu biragoranye kwemeza niba bapfuye cyangwa se niba bakiri bazima, turakomeza kubikurikirana turagenda tubaha amakuru yuzuye uko aragenda aboneka.”

Bivugwa ko ikirombe cyabereyemo impanuka cyashakishwagamo amabuye y’agaciro ya Coltan na Wolfram.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa