addresiya
startimes

Gakenke:Amagi afite agaciro ka Miliyoni 24 z’amanyarwanda yaheze mu buhuniko kubera Coronavirus

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 19 April 2020 Yasuwe: 2340

Muri ibi bihe Isi yugatijwe n’icyorezo cyw coronavirus, ibikorwa bitandukanye cyane cyane iby’ubucuruzi byagize inzitizi zo guhura n’ibihombo bikabije kuburyo hari ibicuruzwa kugeza ubu byabuze isoko.



Mu karere ka Gakenke, aborozi b’inkoko baratabaza Leta ngo ibashakire isoko ry’amagi mu gihe bakomeje guhura n’igihombo gikomeye muri ibi bihe byo huhangana na COVID-19.

Muri aka Karere amagi asaga ibihumbi 300 afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni zisaga 24 akaba ari mu buhunikiro nyuma y’uko isoko rihagaze.

Ayo magi kandi yiyongera umunsi ku wundi aho buri munsi basarura amagi atari munsi y’ibihumbi 10.

Icyo kibazo cyo kubura isoko ry’amagi gihangayikishije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, aho buvuga ko ari ikibazo kiri gutera ibihombo bikomeye abaturage bari barashoye imari mu bworozi bw’inkoko, ibyo bihombo bikaba byadindiza iterambere ry’akarere n’imibereho myiza y’abaturage nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Niyonsenga Aimé François, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Yagize ati “Mu bworozi byagendaga neza, ariko COVID-19 yadukozeho ubu dufite umusaruro w’amagi menshi akeneye isoko. N’ubu umpamagaye nari maze guhamagara umuyobozi wa RAB ushinzwe ubworozi ambwira ko tuvugana mu kanya kuko ari mu nama, ni ukugira ngo adufashe, kuko uyu munsi dufite amagi asaga ibihumbi 300 akeneye isoko”.

Niyonsenga yakomeje agira ati “Ubundi twari dufite isoko rihagije riva i Rubavu, ariko ubu na bo baratwereka ko batakibona uko bayambukana mu bihugu duturanye, ku buryo n’uje aje kugura yumva atarenza amafaranga 60 ku igi kandi nabwo agatwara duke mu gihe igi risanzwe ritajya munsi y’amafaranga 80. Murumva ko harimo igihombo gikomeye ku mworozi ukeneye gushaka ibyo kurya by’inkoko n’ubundi buryo bwo kuzitaho”.

Kubura isoko ry’amagi ni kimwe mu bikomeje guhangayikisha aboroye inkoko dore ko abenshi bari baragize ubwo bworozi umwuga aho bamwe bateje imbere ubwo bworozi bajyaga babitoza abandi, ku buryo umubare munini w’abaturage bari barashoye mu mishinga y’ubworozi bw’inkoko bitewe n’uburyo bazibonagamo umusaruro.

Abaganiriye na Kigali Today dukesha iyi nkuru baravuga ko ubu babuze aho bashyira amagi dore ko hari n’aboroye inkoko babasha kubona amagi asaga ibihumbi bitatu ku munsi, ibihombo bikaba bibugarije ndetse bamwe bakaba bakomeje kuyagurisha ku mafaranga make mu rwego rwo kubona icyatunga izo nkoko.

Nsanzamahoro Claudien yagize ati “Korora inkoko ni umushinga tumazemo igihe kandi wari udutunze, ariko ubu turi mu marira. Ubu ibihumbi bitatu by’inkoko noroye zimpa amagi asaga ibihumbi bibiri, mu minsi 10 mba mfite amagi ibihumbi 20.

Ubu aho bigeze ni ibihombo gusa, hari ubwo nemera igi nkaritangira ku mafaranga 60 ngo mbone icyo inkoko zirya, ubu mbitse amagi asaga ibihumbi 12 ntazi icyo nzamaza”.

Nsanzamahoro avuga ko abenshi bafite impungenge z’amabanki bagiye bafatamo inguzanyo ngo bite ku bworozi bwabo. Ngo aherutse gukodesha imodoka agemura amagi asaga ibihumbi 56 i Rubavu ku giciro cy’amafaranga 60 ku igi bimutera ibihombo ngo atazashobora kwikuramo.

Agira ati “Ubusanzwe igi twarigurishaga ku mafaranga 80 no hejuru yayo, none ubu baraguha 60 wamaze kwinginga. Mperutse gukodesha imodoka nyipakiramo amagi asaga ibihumbi 36, kubera ko nziranye n’abacuruzi benshi nyohereza i Rubavu, ariko nkubwiye amafaranga 60 ku igi nagurishijeho, n’ibiryo nagabuye, ni igihombo gikomeye ntazikuramo, uratanga amagi ku mafaranga 60 watekereza imodoka wakodesheje wareba ayo utanga ugura ibiryo by’inkoko n’imiti yazo, ugasanga ari igihombo gikomeye ku mworozi”.

Mugenzi we witwa Nsekanabanzi Léonidas ubitse amagi agera ku bihumbi 14, avuga ko ku isoko yari afite i Rubavu yahabwaga amafaranga ari hejuru ya 80 ku igi, none ubu ntakibona n’umuha make, ubu yafashe gahunda yo kuyabika mu buhinikiro bw’inzu ye.

Avuga ko abo batanga amafaranga 60 ku igi rimwe na bo bataboneka neza ngo batware menshi, ubu icyo bari gukora ni ukwemera bagahendwa bagatanga amagi make kugira ngo babone icyatunga inkoko.

Yagize ati “Nk’ubu mfite amagi ibihumbi 14, ubushize nagurishijeho duke nemera guhendwa ku mafaranga 60, kugira ngo mbone icyo kugaburira inkoko ngo zidapfa. Ubu byatuyobeye mutubarize Leta idushakire isoko, urabona ibiryo byo mu ruganda biba bihenze, wajya mu mibare ugasanga n’utwo wari warazigamye uradukomaho”.

Maniragaba ufite amagi ibihumbi 60 mu nzu iwe, na we avuga ko COVID-19 yabakomye mu nkokora mu bworozi bwabo, aho biri kubagiraho ingaruka zikomeye z’ubukungu.

Agira ati “Nk’ubu gutunganya aho ziba birasaba amashariro, urajya kuyashaka bakaguhagarika ngo ntabwo imodoka itwaye ibyo kurya, hariyongeraho ikibazo cy’aho kugemura umusaruro, isoko rya Rubavu ryarahagaze ndetse n’irya Rusizi nk’amasoko yatuguriraga bakohereza amagi mu bihugu bidukikije none imipaka yarafunze, byatuyoboye”.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, aherutse gutangariza kuri Radio Rwanda ko barimo gukorana na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugira ngo bashake isoko ry’imbere mu gihugu kuko hari ahabonetse imbogamizi z’uko ibicuruzwa cyane cyane ibyerekeranye n’ubuhinzi n’ubworozi bitava mu turere ngo bijye i Kigali cyangwa bive i Kigali bijya mu turere nyamara kandi gutwara ibyo bicuruzwa ari ibintu byemewe.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

U Rwanda na Amerika byashimangiye ubufatanye mu bya Gisirikare[AMAFOTO]

U Rwanda na Leta zunze ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano...
29 May 2020 Yasuwe: 2075 0

Ba Gitifu na Dasso baherutse kugaragara mu mashusho bakubita abaturage...

Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi...
29 May 2020 Yasuwe: 720 0

Umunyarwanda Mpfizi yagiye mu marushanwa yo gukina Filimi z’urukozasoni...

Amazina ye ni Ngundu mu rurimi rw’ikigande,mu kinyarwanda rikaba risobanuye...
28 May 2020 Yasuwe: 20426 3

Kayonza: Abana 4 bagwiriwe n’ikirombe

Abana bane bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza,bahanukiwe nicyo...
15 May 2020 Yasuwe: 1031 0

Abantu 10 bakize Coronavirus mu Rwanda kuri uyu wa Mbere mu gihe umwe...

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko uyu munsi habonetse umuntu umwe...
11 May 2020 Yasuwe: 1828 0

Rwanda:Ibihano bihanishwa uwagejeje saa mbili z’ijoro ari mu...

Nyuma yuko guhera kuri uyu wa Mbere taliki ya 04 Gicurasi amategeko ya...
7 May 2020 Yasuwe: 8056 0