skol
fortebet

Gakenke: Babiri bafatanywe ibicuruzwa bitemewe birimo n’imiti ya magendu

Yanditswe: Friday 23, Jun 2017

Sponsored Ad

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Gakenke, hafungiye abagabo babiri bafatanywe ibicuruzwa bitemewe birimo n’imiti ya magendu mu mukwabu wakozwe na Polisi ihakorera mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 23 Kamena, mu mudugudu w’Umujyi, akagari ka Rusagara, umurenge wa Gakenke.
Abafashwe ni Twagirimana Theogene w’imyaka 35 y’amavuko wafatanywe amapaki 76 y’amashashi ndetse na metero 200 z’ikizingo cya sukali-gulu, isukari itemewe hano mu gihugu.
Undi ni Haguminama Vital w’imyaka 45 , wafatanywe (...)

Sponsored Ad

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Gakenke, hafungiye abagabo babiri bafatanywe ibicuruzwa bitemewe birimo n’imiti ya magendu mu mukwabu wakozwe na Polisi ihakorera mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 23 Kamena, mu mudugudu w’Umujyi, akagari ka Rusagara, umurenge wa Gakenke.

Abafashwe ni Twagirimana Theogene w’imyaka 35 y’amavuko wafatanywe amapaki 76 y’amashashi ndetse na metero 200 z’ikizingo cya sukali-gulu, isukari itemewe hano mu gihugu.

Undi ni Haguminama Vital w’imyaka 45 , wafatanywe metero 57 z’ikizingo cya sukali-gulu ndetse n’imiti itandukanye irimo: ipaki ya Paracetamol irimo ibinini 30, ipaki ya Tetras, ipaki ya Agotrax irimo ibinini 130 ndetse n’ipaki ya Tetracycline irimo 97.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP), Innocent Gasasira, yavuze ko, Twagirimana yaciwe ihazabu akarekurwa naho Hagumimana akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gakenke.

Yagize ati, "Aba bagabo baba binjije ibi bicuruzwa mu gihugu rwihishwa, babivanye hanze yacyo, kandi ko, amakuru yatanzwe n’abaturage yagize uruhare mu ifatwa ryabo kuko ibi ntaho bitandukaniye no gucuruza ibiyobyabwenge, kuko byose bigira ingaruka mbi ku buzima by’ababinywa. "

IP Gasasira yakomeje agira ati, "Imiti ya magendu,iy’imyiganano kandi itujuhje ubuziranenge iteza ingaruka mbi ku buzima bw’abayinywa, ku mutekano,ndetse n’ubukungu, niyo mpamvu dufunze uwayifatanywe. "

Yakomeje avuga ko, uretse imiti, ibicuruzwa byose bitujuje ubuziranenge bikwiye kwirindwa kandi bigatangwaho amakuru aho yagize ati,"Mujya mwumva inzu zaguye, zigahitana abantu , ni uko ziba zarubakishijwe ibikoresho bitujuje ubuziranenge. Mujya mwumva kandi inkongi,zimwe nazo ziterwa no kuba harakoreshejwe intsinga n’ibindi bikoresho bitujuje ubuziranenge.Ibi byose byangiza ibintu ndetse bikaba byahitana n’abantu; imiti nayo icuruzwa muri ubwo buryo izahaza ubuzima bw’abayikoresha."

Yakanguriye abaturage kwirinda bene ubu bucuruzi kuko buteza igihombo iguhugu. Ku birebana n’imiti, yatanze inama yo gukoresha ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé) n’ubundi bwishingizi aho gukoresha bene iyi miti ya magendu.

IP Gasasira kandi yagiriye inama abacuruza ko hari ubucuruzi bwinshi bwemewe n’amategeko abantu bakora, aho kwishora mu butemewe aho yagize ati,"Uretse kuba icyaha,gushora amafaranga muri bene ubu bucuruzi ni ukuyatwika."

Yakanguriye abaturage kuba ijsho ry’umuturanyi,kandi bagatanga amakuru ku bacuruza imiti ya magendu n’abakora ibindi binyuranyije n’amategeko.

Ibitekerezo

  • Magendu guciko ntibiri hafi uzagere mû Mudugudu wa Kamasiga/Gatumba uzahasanga umugore ukura abantu amenyo akoresheje icyuma Kimeze nkinyundo. Kandi ni hafi cyane y’a hôpital Muhororo! Njyewe narumiwe PE,!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa