Gakenke:Umupasiteri wo muri ADEPR yiyahuye kubera umwenda w’amafaranga yararimo

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 16 March 2019 Yasuwe: 3130

Pasiteri wo mu itorero rya ADEPR wari utuye mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke witwa Twagiramungu Ezechiel, yiyahuye bikekwa ko yakoresheje umuti wica uburondwe.

Amakuru aturuka mu Murenge wa Ruli avuga ko uyu mugabo yiyahuye mu ijoro ryo ku wa Gatatu agapfa mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2019.

Abatuye muri aka gace bavuga ko intandaro yo kwiyahura ari uko Pasiteri Twagiramungu yari afite umwenda w’asaga miliyoni 35Frw yananiwe kwishyura ikigo gicukura amabuye y’agaciro muri uyu murenge wa Ruli.

Umunyamabanga Nshingwabikora w’u Murenge wa Ruli, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yemeye ko uyu mupasiteri yiyahuye ariko avuga ko batari bamenya neza icyatumye abikora.

Yagize ati “Nibyo yariyahuye akoresheje umuti w’ica uburondwe, abaturage bari kuvuga ko yabitewe n’umwenda yari afitiye ikigo gicukura amabuye y’agaciro, ariko ntabwo twabishingiraho ko ari byo kuko iperereza ryatangiye gukorwa.”

Avuga ko ibibazo mbere uyu mupasiteri yari afitanye na kompanyi icukura amabuye y’agaciro bishingiye ku butaka, ubuyobozi n’izindi nzego zari zabikemuye ku buryo nta kibazo bari bagifitanye.

Yongeyeho ko amakuru y’uko uyu mupasiteri yiyahuye yamenyekanye akimara kunywa uwo muti, bamujyanye ku bitaro bya Ruli bimwoherereza kuri CHUK, apfira mu marembo yabyo, imbangukiragutabara ihita imusubiza i Ruli. Iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane imvano nyakuri y’uru rupfu.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

RUSIZI:Kamuzizi yafashe icyemezo cyo gutwika diplome ye abitewe n’itorero...

Umugabo witwa Kamuzinzi Daniel wo murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi,...
23 August 2019 Yasuwe: 2824 0

Urukiko rwanze kurekura ba banya Kenya bakurikiranyweho kubeshya urubyiruko...

Urukiko rw’ibanze rwa Kagamara ruherereye mu karere ka Kicukiro rwategetse...
23 August 2019 Yasuwe: 504 0

Kabagema wabaye Umujyanama w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa mu gihe cy’imyaka 4...

Kabagema Christophe wabaye Umujyanama w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa mu gihe...
22 August 2019 Yasuwe: 2450 0

Ingingo z’ingenzi zikubiye mu masezerano Perezida Kagame na Museveni...

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 21 Kanama 2019 nibwo perezida Kagame na...
21 August 2019 Yasuwe: 4323 0

Perezida Kagame na Museveni basinye amasezerano y’ubufatanye n’umutekano

Perezida Paul Kagame, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, João Lourenço wa...
21 August 2019 Yasuwe: 3984 1

Kicukiro: Polisi yaraye irashe abasore babiri barimo umwe washatse...

Polisi yaraye irashe abasore babiri mu karere ka Kicukiro barimo umwe wari...
21 August 2019 Yasuwe: 5704 0