skol
fortebet

GASABO:Abana 2 bava inda imwe bishwe n’uburwayi butaramenyekana n’ababyeyi babo bajyanwa mu bitaro

Yanditswe: Thursday 27, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Abana babiri b’abahungu bava inda imwe bo mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, bishwe n’uburwayi butaramenyekana n’ababyeyi babo bajyanwa mu bitaro.

Sponsored Ad

Aba bana bapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2019.

Umubyeyi witwa Uwimana Dorcas yabwiye ubuyobozi bwo muri uyu murenge wa Jabana ko aba bana be bafashwe n’iyo ndwara itaramenyekana ubwo bari baryamanye.

Gusa kimwe mu byateye inkeke abatuye muri aka gace ni uko nyuma y’aho aba bana bafashwe ndetse bagapfa, n’ababyeyi babo bombi bahise baremba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Ndanga Patrice, yatangaje ko hatari hamenyekana icyishe abo bana.

Yagize ati “Amakuru dufite ni uko nyina wari utarapfa wari urimo kuvuga gahoro kuko yari agifite akuka ngo yagiye ku baturanyi bugicya avuga ko abana bafashwe nimugoroba bagaragara bazana urufuro mu kanwa noneho agarutse asanga bashizemo umwuka.”

Akomeza avugako uyu mubyeyi na we muri icyo gihe yari ameze nabi uretse ko yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kabuye

Yongeyeho ko bahise bamenyesha umugabo we ibyabaye mu rugo rwe araza ariko na we ahita aremba ajyanwa kuri icyo Kigo Nderabuzima.

Avuga ko atahamya ko barozwe kuko batari bamenya icyishe aba bana anashimangira ko imirambo yabo yahise ijyanwa mu Bitaro bya Polisi bya Kacyiru kugira ngo hasuzumwe icyabishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa