skol
fortebet

Gasabo: Abana babiri bahiriye mu nzu yatwitswe na Buji

Yanditswe: Wednesday 03, Jul 2019

Sponsored Ad

Inzu ya Ngabonziza Norbert na Bantegeye Kayitesi iherereye mu Mudugudu w’Amahoro, Akagari ka Kibaza, Umurenge wa Kacyiru mu Karere Gasabo yafashwe n’inkongi y’umuriro watewe na buji,bituma abana babo babiri barimo Ngabonziza Ganza Christian w’imyaka itatu n’igice na Ngabonziza Iranzi Blessing w’imyaka ibiri, bahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Ahagana saa yine z’ijoro ryo ku wa 02 Nyakanga 2019 nibwo iyi nzu yafashwe n’inkongi y’umuriro yatewe na buji umukobwa wari kumwe n’aba bana w’imyaka 18 yasize acanye agiye kugura indi.

Iyi buji yakongeje matela n’inzitiramubu, ibyari mu nzu byose byose birashya birakongoka hamwe n’aba bana babiri bari baryamye.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gorette, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yatwitswe na buji umwana w’umukobwa babanaga uri mu kigero cy’imyaka 18, yasize acanye agiye kugura indi kuko nta muriro w’amashanyarazi bafite.

Yagize ati “Nibyo ni abana babiri bato, ababyeyi babo ntabwo bari bahari. Bari babasigiye umukobwa w’imyaka 18, acana buji ajya kugura indi, asiga abana mu nzu agarutse asanga inzu yafashwe yahiye.”

CIP Umutesi yasobanuye ko Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’abaturage batabaye, bazimya umuriro ariko basanga abana bapfuye n’ibikoresho byose byarangije gushya.

Yagize ati “Nta bushake umukobwa yabigizemo, ni n’uwo mu muryango wabo. Ni bwa burangare bwo gusiga buji yaka, urumva yagiye aratinda.”

Yakomeje agira inama abaturage yo kwirinda gusiga bacanye buji cyangwa ibindi bicanwa mu nzu, cyane iryamyemo abantu bakigendera kuko byongera ibyago byo guhiramo.

Imirambo y’aba bana bombi yahise ijyanwa ku bitaro by’Akarere bya Kacyiru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa