skol
startimes

Gasabo: Abasore bararaga mu irimbi bafashwe bajyanwa muri Stade

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 7 September 2020 Yasuwe: 11297

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 05 Nzeri 2020, ahagana saa 19h30, Kimironko muri Gasabo, abashinzwe umutekano bafashe abasore bararaga mu irimbi rya Nyagatovu bajyanwa muri Stade.


Mu bafatiwe hariya mu irimbi baryamye, barimo abasore bigaragara ko bari hagati y’imyaka 20 na 25 , barimo n’umugabo bigaragara ko arengeje imyaka 35.

Ni mu Kagari ka Nyagatovu, mu Mudugudu w’Urugwiro, mu Murenge wa Kimironko. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Mme Umuhoza Mado Rwabukumba yabwiye umuseke dukesha iyi nkuru ko batunguwe no gusanga ari abantu bakuru barara muri iryo rimbi mu gihe byari bizwi ko ari abana bo mu muhanda bararamo. Yagize ati:

Twakoze ‘Operation’ mu irimbi tureba abana bararamo ntibaboneka, tuhasanga abasore 6 bagangitsemo, abafashwe, twabajyanye kuri Stade Amahoro, Operation irakomeje.

Abatuye hariya Nyagatovu bavuga ko abana birirwa mu irimbi bangiza imva bazikuraho ibyuma bagurisha, abandi bakavuga ko ngo buri wese mu barara hariya muri ririya rimbi aba afite ISIBO araramo.

Ngo i Kigali hari n’abantu barara ku nzira babanje kureba ko umutekano wabo wizewe bagasasa amakarito bakaharyama.

Mu gihe gishize nabwo hari urubyiruko rwirirwagamo rukiniramo urusimbi ariko nyuma yuko hitabajwe inzego z’umutekano zikabafata ubu ntibakibarizwamo.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble micomyiza Oscar

    Ndabaßhimire

    2 months ago

Inzindi nkuru

Rwanda:Hari gukusanywa amazina y’abagiye basambanya abana kugira ngo...

Mu Rwanda inzego z’ubutabera zirimo kwiga ukuntu amazina y’abantu basambanya...
24 November 2020 Yasuwe: 939 0

Huye: Polisi y’u Rwanda yaguye gitumo abagabo 2 bari bafite amadorali...

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo abapolisi bakorera mu Karere ka...
13 November 2020 Yasuwe: 2180 0

Nyarugenge:Yashikuje umuntu igikapu cyarimo ibihumbi birenga 600 Polisi...

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 05 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda...
7 November 2020 Yasuwe: 4434 0

Abakora massage mu Rwanda bemerewe gutangira imirimo

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko ahantu hakorerwa massage...
6 November 2020 Yasuwe: 1252 0

Abakora ubucuruzi bworoheje bwambukiranya imipaka ya Rubavu na Goma...

Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bo mu karere ka Rubavu no mu mujyi...
6 November 2020 Yasuwe: 1204 0

Min. Mme Ingabire Paula mu banyarwandakazi 3 bari ku rutonde rw’Abanyafurika...

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Mme Ingabire Paula ari mu...
5 November 2020 Yasuwe: 1879 0