skol
fortebet

Gasabo: ARCT Ruhuka yahishuriye abaturage ibitera abantu kwiyahura n’uko babyirinda

Yanditswe: Tuesday 05, Nov 2019

Sponsored Ad

Umuryango wa ARCT Ruhuka ukora ubujyanama mu by’ihungabana wakoreye ubukangurambaga mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya mu kagari ka Kagugu kuri uyu wa Kabiri taliki ya 05 Ugushyingo 2019, bwari bugamije gukangurira abaturage kwirinda gushyira mu kato abahungabanye ndetse no kurwanya icyatera kwiyahura.

Sponsored Ad

RCT Ruhuka yabwiye abaturage bo mu karere ka Gasabo ko indwara y’agahinda gakabije [Depression] ariyo ntandaro ikomeye ituma abantu benshi biyahura ariyo mpamvu bakwiriye kujya begera abaganga n’iki kigo kikabagira inama ku byerekeye ihungabana n’agahinda gakabije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARCT Ruhuka,Madamu Abatoni Jane Gatete yabwiye abaturage ba Kagugu ko Ihungabana ari ikintu gisanzwe ariko iyo utaryivuje ribyara agahinda gakabije gakunze gutuma ugafite ahita yiyahura.

Yagize ati “Ihungabana ntabwo ari ikintu kidasanzwe,rishobora kuvurwa.Ntabwo ari indwara wavuga ngo uzarwara igihe runaka.Iyo utaryivuje rishobora kukuviramo indwara zikomeye.Indwara imwe ikomeye murizo n’agahinda gakomeye.Uko ugira ibibazo niko ugenda ubabara kurushaho,uva mu bandi,utegera abandi, wigunga,kugeza igihe ushakiye kwiyahura.

Madamu Abatoni yabwiye abaturage ba Kagugu ko hari uburyo bwinshi bwafasha abantu gukira agahinda gakabije ndetse n’ihungabana.

Yagize ati “Iyo tuvuga ihungabana no kwiyahura si ibintu biba kure y’ingo yacu.N’ubuzima twabayemo,tubana nabwo ku buryo umuntu tubana cyangwa umuturanyi ufite ikibazo duhita tubimenya.Tugomba kumumenya tukegera ubuyobozi.Umuntu ubonye wagize icyo ahinduka ku buzima bwe gerageza kubimenyesha ubuyobozi.Ariko dukwiriye kwitandukanya n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo,abana bafatwa nabi,imibanire mibi mu kazi n’ahandi.”

Umukozi ushinzwe kuvura indwara zo mu mutwe ku bitaro bya Kibagabaga,Muhire Emmanuel,yavuze ko ibitera ihungabana birimo Jenoside,Ibiza,impanuka,gupfusha no gutakaza uwo wakundaga,guhohoterwa,n’ibindi.Iyo ihungabana ribaye ryinshi cyane bitera umuntu indwara y’agahinda gakabije gatera umuntu kwiyahura kuko abona kubaho ntacyo bimumariye.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa na MINISANTE mu Ukuboza umwaka ushize, bwagaragaje ko Abanyarwanda bangana na 27,9 ku ijana mu barokotse Jenoside bahuye n’ihungana.Abagera kuri 3,6 mu banyarwanda bose bahuye n’ihungana.Abagize agahinda gakabije mu bantu bose mu Rwanda bagera kuri 11 ku ijana.

Anne Marie Tumukunde umukozi wa RBC ushinzwe ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe wari uhagarariye Minisiteri y’ubuzima muri ubu bukangurambaga,yabwiye abanyamakuru ko hashyizweho uburyo bwinshi mu bitaro bitandukanye kugira ngo abafite ihungabana n’agahinda gakabije bitabweho.

Yagize ati “Twahoze tuvuga ku gahinda gakabije n’ihungabana.Iyo ritavuwe neza rituma umuntu yiyahura.Icyo leta y’u Rwanda yakoze n’ukwegereza abaturage serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe kuko umuntu wese ugize ikibazo cy’ihungabana,abasha kubona umufasha,abantu bamutega amatwi yaba uwo guhabwa imiti akayihabwa kandi kuri mitiweli.Dukomeza guhugura abaganga n’abajyanama b’ubuzima kugira ngo babashe gufasha abantu bafite ibibazo birimo ihungabana n’agahinda gakabije.

Mukazayire Jeanne d’Arc wafashijwe na ARCT Ruhuka utuye mu kagari ka Kagugu yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi,yagize ikibazo cyo mu mutwe,agera ubwo ajya akubita abantu,agakuramo imyenda ndetse amafaranga yakoreye akayajugunya gusa ubu ubuzima bwe buhagaze neza nyuma yo guhabwa ubujyanama n’uyu muryango.

Akarere ka Gasabo gaherutse kuvugwamo inkuru y’umugabo wiyahuye kubera ko umugore we yanze ko bakorana imibonano mpuzabitsina ndetse kaza ku isonga mu Rwanda mu kugira abantu benshi bafite ibibazo byo mu mutwe bangana na 36,7 mu gihe akarere kaje ku mwanya wa nyuma mu kugira abaturage bafite ibibazo ibibazo byo mu mutwe ari nyabihu n’abantu 5,8.

ARCT Ruhuka yashinzwe mu mwaka wa 1995 nyuma ya Jenoside, yabanje gukora urugendo rwo kwamagana abaha akato abafite ihungabana ndetse n’ibishobora gutera kwiyahura mbere y’ubu bukangurambaga bwari bwitabiriwe na benshi mu batuye mu kagari ka Kagugu.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa