Gasabo: Ikamyo itwara ibishingwe yabuze Feri ihitana abantu batatu barimo Umushinwa

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 November 2019 Yasuwe: 2051

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 02 Ugushyingo 2019 ahagana saa moya z’umugoroba, ikamyo yari ivuye gutwara ibishingwe ku kimoteri cya Nduba, yaburiye feri ku Gisozi ahazwi nka APAPEC, igeze hepfo igonga imodoka, moto n’abantu, abagera kuri batatu bahita bitaba Imana.



Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohi Providence, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyo modoka yageze ahazwi nko mu gakiriro ka Gisozi ahazwi nko ku Umukindo Center yagonze moto esheshatu, imodoka enye abantu batatu bahita bahasiga ubuzima.

Ati “Batatu bahise bapfa abandi barindwi bajyanwa kwa muganga kugeza ubu nta yandi makuru araboneka”.

Akomeza avuga ko umushoferi w’iyo kamyo yahise aburirwa irengero ku buryo hari abavuga ko yatorotse cyangwa akishyikiriza polisi.

Musasangohi yihanganishije ababuze ababo n’abanyarwanda muri rusange, asaba abashoferi kujya basuzumisha ibinyabiziga byabo kugira ngo hakumirwe impanuka nk’izi. Yanakanguriye abashoferi kwirinda umuvuduko.

Muri aba bantu batatu bahise basiga ubuzima muri iyi mpanuka yakozwe n’iyi kamyo, biravugwa ko harimo umushinwa.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abakozi bagiye kujya bakatwa 0.5% by’umushahara wabo

Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo, yatangaje ko abakozi ba leta...
27 February 2020 Yasuwe: 1978 3

Imvura y’Itumba iteganyijwe mu Rwanda izaba iri hejuru y’isanzwe igwa mu...

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) kinejejwe no...
27 February 2020 Yasuwe: 1939 1

Zimwe mu mpuzi zazanywe mu Rwanda zivuye muri Libya zatangiye kujyanwa mu...

Impunzi 33 zari zarazanwe mu Rwanda zivuye muri Libya, zikaba zari zimaze...
26 February 2020 Yasuwe: 1707 3

Abantu bagura ibibanza bikamara imyaka irenga 3 batarabyubakamo akabo...

Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko igiye gufata mu buryo bukomeye ikibazo...
26 February 2020 Yasuwe: 2656 2

Musanze:Uwatwikiwe abana 2 yavuze uburyo abaturanyi be bigeze kumwita...

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2020, umuryango...
26 February 2020 Yasuwe: 2498 0

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel yagaragaje uburyo...

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel,yagaragejo ko...
25 February 2020 Yasuwe: 492 2