skol
fortebet

Gasabo: Niyihaba wakekwagaho gukora amafaranga y’amiganano yarashwe na polisi arapfa ubwo yabakangishaka inzoka ngo atoroke

Yanditswe: Sunday 27, Oct 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Niyihaba Shada w’imyaka 37 wakekwagaho gukora amafaranga y’amiganano,yarashwe n’abapolisi ubwo bamufataga akabakangisha inzoka kugira ngo abone uko atoroka.

Sponsored Ad

Uyu Niyihaba wari utuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, yarashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira ahagana saa sita n’igice z’amanywa ahita apfa, nyuma y’uko yakangishaga abapolisi inzoka agamije gutoroka ubwo bamukekagaho gukora amafaranga y’amiganano.

Niyihaba washinjwaga gukora amafaranga y’amiganano wari unatunze inzoka nini, yarasiwe mu gishanga cya Kanyonyomba mu Gatsata n’abapolisi bari bamujyanye iwe kwerekana ibikoresho yifashishaga akora aya mafaranga, ahageze ashaka gutoroka inzego z’umutekano azikangishije inzoka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata Iyamuremye Francois, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yarashwe nyuma y’aho yari ashatse gutoroka inzego z’umutekano.

Yagize ati “Yari yafatiwe icyaha cyo gukora amafaranga mpimbano afunzwe hanyuma bamusubije iwe kugira ngo yerekane ibindi bimenyetso, nibwo basanze afite inzoka ayikangisha inzego z’umutekano arazirukana anashaka kuzirwanya niko kwirukanka kugera hariya hepfo bamurasiye.”

Uyu mugabo ubwo yamaraga kuraswa, inzoka ye yahise imwihisha mu maguru nayo polisi ihita iyirasa.

Iyamuremye yashimangiye ko uyu mugabo yakoraga amafaranga mpimbano ndetse akajya akangisha abaturage iyo nzoka gusa asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku bakora ibikorwa by’ubutekamutwe n’abahungabanya umutekano.


Inzoka Niyihaba yakangishije abaturage nayo yarashwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa