Umubyeyi ikinya cyamuremaje ingingo ahawe miliyoni 48 ziribwa na mukeba we

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 26 June 2018 Yasuwe: 3436

Ikinya

Gasabo -, Tuyisenge Christine , umugore wa Munyeshyaka Jean Damascene ukora muri Minisiteri y’ abakozi ba Leta n’ umurimo bamusanze mu nzu yarahocereye kubera inzara n’ agahinda nyamara Minisiteri y’ ubuzima yaratanze amafaranga ngo yitabweho nyuma yo guterwa ikinya kikamusigira ubumuga.

Umuryango wa Tuyisenge Christine uvuga ko wari warabujijwe gusura uyu mubyeyi wabaye paralyze bitewe n’ ikinya cyo kwa muganga.

Minisiteri y’ ubuzima ifatanyije n’ ibitaro bya CHUB bamuhaye impozamarira ingana na miliyoni 48, umugabo ayubakamo inzu ashakiramo undi mugore, Tuyisenge yicishwa inzara n’ agahinda kuva ubwo kugeza ubu hari hashize imyaka 8 abayeho atyo nk’ uko bivugwa n’ umuryango we.

Umwe muribo yagize ati “Ni inshoreke yaje kurongoreramo aho ngaho, bakajya bamwicisha inzara, ntibongeye kumuvuza, ntiyongeye kwitabwaho, yarongeye asubira inyuma yagiraga ibiro 90 ariko ubu ntarengeje ibiro 15”

Umunyamakuru wa TV1 wakurikiranye iyi nkuru yageze aho uyu mubyeyi Tuyisenge w’ abana babiri arwariye asanga atabasha kuvuga kubera inzara. Ku isaha ya saa cyenda ubwo uyu munyamakuru yageraga I Gasange mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo yasanze uyu mubyeyi ntacyo arashyira ku munwa kuva bwacya kuko mukeba we yamuhaga ifunguro igihe ashakiye.

Tuyisenge mu ijwi ryumvikanamo intege nke yasabye uyu munyamakuru kumuha kuri Jus yari afite anasaba abo mu muryango we ko bamukura muri ubwo buzima bushaririye yari amazemo imyaka 8.

Fulgence Kamali, mu izina ry’ umuvugizi wa Minisiteri y’ ubuzima yavuze ko aya mafaranga miliyoni 48 yatanzwe n’ ibitaro bya CHUB bimaze kugira amasezerano n’ umuryango wa Munyeshyaka Jean Damascene ngo uzite kuri uyu murwayi.

Munyeshyaka yanze kugira icyo atangariza TV1 kuri iki kibazo ahubwo abwira uyu munyamakuru ko iyi nkuru nayitangaza bimugwa nabi.

Ati “Icyo ni ikibazo kiri personnel nujya kugitwara mu bitangazamakuru nyamuna ntusemere n’ igitangazamakuru”

Umuryango wa Christine Tuyisenge ufatanyije na polisi yo mu murenge wa Nduba wamuvanye muri urwo rugo bajya kumwitaho, ubu noneho ngo abasha kuvuga, mugihe mbere ururimi rwasaga n’ urwagobwe.

Uyu muryango uvuga ko ibyo Tuyisenge Christine yakorerwaga ari ‘Itoteza n’ iyica rubozo rigambiriwe’.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Inyeshyamba zarasiwe I Rubavu zashyinguwe

Inyeshyamba bikekwa ko ari iza FDLR zagabye igitero mu murenge wa...
11 December 2018 Yasuwe: 5178 0

‘Kuba umugabo hari icyo bisobanuye umugore ntabwo ari mushiki wawe’ Me...

Evode Uwizeyimana , Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko Nshinga n’andi...
10 December 2018 Yasuwe: 2836 0

Abarezi basobanuriwe uko Jenoside yahagaritswe ngo bigiye kubafasha mu kazi...

Abarimu n’ abayobozi bo mu Rwunge rw’ Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Pawulo...
30 November 2018 Yasuwe: 375 0

Muhanga: Umugabo utazi gutera akabariro yagereranijwe n’ ikimasa bukeye...

Inyigo yakorewe mu karere ka Muhanga igamije kumenya igitera amakimbirane...
30 November 2018 Yasuwe: 5205 2

Abanyarwandakazi 2 bajujubya umukecuru w’ I Muhanga bashaka kumusenga nk’...

Nyirabidahirika Rissa utuye mu Mujyi wa Muhanga, arashinja abakobwa babiri...
29 November 2018 Yasuwe: 3462 1

Abanyarwanda bahoze muri FDLR bakomeje gutaha ku bwinshi , ubu bageze ku...

Abandi Banyarwanda 800 bahoze muri FDLR bageze mu Rwanda biyongera kuri...
28 November 2018 Yasuwe: 1096 0