skol
fortebet

Gasabo: Umugabo w’Umuhinde yahanutse kuri etaje arapfa

Yanditswe: Saturday 01, Jun 2019

Sponsored Ad

Umuhinde witwa Prijith yasanzwe mu nzu y’uwitwa Gervais Ntaganda utuye mu mudugudu wa Kinunga, Akagari ka Nyabisindu mu murenge wa Remera yapfuye aho bivugwa ko yiyahuye, amanutse muri etage.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 01, Kamena, 2019,nibwo uyu muhinde wari umukozi mu kigo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho kizwi nka DIGITAL HUB MEA Ltd yasanzwe yapfuye benshi bemeza ko yiyahuye.

Amakuru abari muri aka gace babwiye Umuseke dukesha iyi nkuru avuga ko uyu mugabo yari yasinze cyane kandi idirishya ry’aho yararaga ryari rifunguye bityo bigakekwa ko yiyahuye.

Uyu Prijith wiyahuyengo yasize umugore we n’umwana iwabo mu Buhinde aza gushaka akazi mu Rwanda.

Abaturage bamubonye mu gitondo batabaza Police ubu umurambo wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo biri ku Kacyiru.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP Kabera Jean Bosco nawe yahamije aya makuru, ati ” Koko byabaye umurambo uri kwa muganga dutegereje ikizerekanwa n’abaganga.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa