skol
fortebet

Gasabo: Umugabo yafashwe asambanya inka

Yanditswe: Wednesday 15, Mar 2017

Sponsored Ad

Umugabo utuye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo yafatiwe mu rugo rw’umuturanyi asambanya inka ihaka, abaturanyi bemeza ko iki gikorwa atari ubwa mbere agifatirwamo.
Bamwe bati ni amahano abandi bati ni agahomamunwa, ibi ni ibivugwa n’abaturage bo mu mudugudu wa Nyamugari mu Kagari ka Buhiza, nyuma yo gusanga umugabo w’imyaka 30 ufite umugore n’umwana asambanya inka y’umuturanyi.
Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Werurwe, ubwo umwe mu baturanyi b’urugo inka yororowemo yumvaga ibintu (...)

Sponsored Ad

Umugabo utuye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo yafatiwe mu rugo rw’umuturanyi asambanya inka ihaka, abaturanyi bemeza ko iki gikorwa atari ubwa mbere agifatirwamo.

Bamwe bati ni amahano abandi bati ni agahomamunwa, ibi ni ibivugwa n’abaturage bo mu mudugudu wa Nyamugari mu Kagari ka Buhiza, nyuma yo gusanga umugabo w’imyaka 30 ufite umugore n’umwana asambanya inka y’umuturanyi.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Werurwe, ubwo umwe mu baturanyi b’urugo inka yororowemo yumvaga ibintu bibombogotana akajya kureba, akihagera ngo yakubiswe n’inkuba kuko yasanze umugabo yamanuye ipantaro ari gusambanya inka.

Uyu mugabo wafashwe asambanya inka yiyemerera ko yatangiye gusambanya amatungo afite imyaka 18 akaba atazi impamvu ibimutera.Mu nka z’abaturanyi ngo amaze gusambanya avuga ko harimo n’iyu muvandimwe we.

Maniraguha Alphonse, yatangarije IGIHE ko inka yasambanyijwe ari iy’iwabo kandi ikaba yahakaga.

Ati “Umusore duturanye yamusanze ayiri hejuru ahita ahuruza abaturanyi, inka nayo twasanze iva amaraso mu nda ibyara kandi iranahaka. Mu bihe byashize yararamburuye tuyoberwa ikibiteye ariko bishobora kuba byaratewe n’uko isambanywa.Uyu mugabo nta ndwara zo mu mutwe afite ntitwumva impamvu ituma asambanya inka kandi afite umugore.”

Icyifuzo cya Maniraguha ni uko uyu mugabo usambanya inka yahanwa n’ubuyobozi, byaba na ngombwa akaba yasuzumwa bakareba ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Habimana Pascal, umuyobozi w’umudugudu wa Nyamugari, yavuze ko abaturage bamuhamagaye bamubwira ko hari umugabo ufashwe asambanya inka ubwo yari ari mu murima. Ubwo twavuganaga akaba yerekezaga aho byabereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa