skol
fortebet

Gasabo: Umugabo yakubise umuhini umugabo yitaga umujura aramwica

Yanditswe: Sunday 16, Jun 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Niyigena utuye mu mudugudu wa Kirehe, Akagali ka Nyabuliba mu murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo yakubise umuhini mu mutwe umusore ashinja ko yari aje kumwiba ahita apfa

Sponsored Ad

Ahagana saa 19h00 z’ijoro ryakeye,uyu musore utamenyekanye kuko nta cyangombwa yari afite, yagiye mu rugo rwa Niyigena atabateguje,uyu nyir ‘urugo amukubita umuhini mu mutwe arapfa cyane ko bivugwa ko yaketse ko yri agiye kwiba.

Nkuko amakuru dukesha Umuseke abitangaza, uyu musore ukekwaho ko yari yaje kwiba, yasanze mu rugo umugore wa Niyigena bararwana , umugore atabaza umugabo we wari wagiye kwahira ubwatsi bw’inka undi aje ukubita nyakwigendera umuhini ahantu hose biza kumuviramo urupfu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Déo Rugabirwa yabwiye Umuseke ko Niyigena yasobanuriye ubuyobozi ko yakubise uriya muntu mu rwego rwo kwitabara kuko yari yamutereye urugo kandi akaba yashakaga kugirira nabi umugore we.

Yagize ati “Byabayeho mu ijoro ryakeye. Niyigena yavuze ko hari umujura waje ku manywa ariko yongera kugaruka, akavuga ko yamurwanyije yirinda ariko ngo ku by’ibyago yamukubise arapfa.”

Rugabirwa avuga ko uwakubiswe agapfa wabonaga ari umuntu utari ufite imibereho kuko bigaragara ko ataherukaga koga cyangwa kumesa imyambaro.

Gusa kubera ko nta cyangombwa icyo aricyo cyose yari afite ntawamenya imyaka ye y’ukuri n’aho akomoka ariko ngo ugenekereje yari afite nk’imyaka 30 y’amavuko.
Déo Rugabirwa asaba abaturage b’Umurenge wa Jali kwirinda kwihanira kuko bihanwa n’amategeko.

Yibutsa ko hari inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi umuntu yajya yitabaza cyangwa se agatabaza abaturanyi bakaza bagafata uwo muntu bakamugeza ku nzego zibifitiye ububasha zihabwa n’itegeko.

Yagize ati: “Uko byagenda kose ntawemerewe kwihanira ahubwo uhamagaza inzego cyangwa abaturage.Nta no gukubita na guke kwemewe.”

Niyigena wiyemerera gukubita uriya musore agapfa ari by’impanuka ubu ari kuri RIB ya Gatsata n’aho umurambo w’uriya musore utazwi wajyanywe mu bitaro by’Akarere ka Gasabo biri mu murenge wa Kacyiru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa