skol
fortebet

Gasabo:Umugabo yaraye inyuma y’inzu ye ategereje ko umugore we wari uryamanye n’undi mugabo akingura

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2017

Sponsored Ad

Mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali mu mudugudu w’Ayabakora, umugabo yagumye iruhande rw’inzu ye kugeza bucyeye.Ni nyuma y’uko umugore we amuciye inyuma akazana undi mugabo mu rugo ufite imyaka ingana n’iy’umugabo we batasezeranye babanaga.
Inkuru ya Tv1 ivuga ko akazuba kenda kurasa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kamena uyu mwaka mu mudugudu wa Ayabakora mu kagari ka Cyaruzinge mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo aribwo umugabo witwa Theogene Ibirinimana yahambirijwe n’uwo (...)

Sponsored Ad

Mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali mu mudugudu w’Ayabakora, umugabo yagumye iruhande rw’inzu ye kugeza bucyeye.Ni nyuma y’uko umugore we amuciye inyuma akazana undi mugabo mu rugo ufite imyaka ingana n’iy’umugabo we batasezeranye babanaga.

Inkuru ya Tv1 ivuga ko akazuba kenda kurasa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kamena uyu mwaka mu mudugudu wa Ayabakora mu kagari ka Cyaruzinge mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo aribwo umugabo witwa Theogene Ibirinimana yahambirijwe n’uwo yitaga umugore we nyuma yo kwanga kumukingurira kubera ko yari kumwe n’undi mugabo.

Uyu mugabo wari usanzwe abana n’uyu mugore yaraye hanze y’inzu kugeza mu gitondo.Ngo uyu mugabo yigiriye inama yo gushyiraho ingufuri maze ahuruza abaturage n’inzego z’umutekano ngo zimufashe gukemura icyo kibazo.

Bamwe mu baturage baganiriye na Tv1 bavuze ko batunguwe n’ibyo uyu mugore yakoze kuko n’ubundi abagabo bose yacyuye banganya imyaka kuburyo uyu mugore afatwa nk’uhohotera abana.

Umwe yagize ati :”Uyu mugabo yatashye ageze aho akodesha asanga umugore we ari kumwe n’undi mugabo.Yanze gukingura umugabo we babanaga aguma hanze y’inzu kugeza bucyeye.”

Ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu yavuze ko yahawe aya makuru mu gitondo cyo kuri uyu wa kane w’iki cyumweru abwirwa ko akwiye gutabara kuko hari umugore wanze gufungurira umugabo we kuburyo yaraye hanze y’inzu.

Ati :”Twabwiye umugore ngo akingure atubwira ko umutekano awiyishyurira….Anatubwira ko uwo mugabo wari hanze y’inzu barangizanyije kuburyo atamukeneye .”

Ngo uyu mugore yakomeje guhakana avuga ko mu nzu ye nta mugabo urimo akavuga ko ari umwana w’umuhungu barikumwe w’imyaka 10 y’amavuko.

Abaturage bamusabye ko akingura ariko aranga kugeza ubwo yamenaguye ibirahure by’inzu.

Uyu mugabo wararanye n’uyu mugore yaje gusohoka afunga abipesu by’ishati avuga ko ari musaza we ndetse ko yari yaje gusura mushiki we.

Ange akaba ari nawe mugore wakoze ibi byose yanze kugira icyo abwira itangazamakuru ndetse n’umugabo we yirukanye nawe yavuze ko ntacyo yatangaza ahita ava mu rugo aho.

Alphonse kayitankore, umukozi ushinzwe iterambere mu Kagari yavuze ko ntacyo bakora kuko umugore yahise yemera ko uwo bari kumwe yari undi mugabo yacyuye.Ngo yanavuze ko uwo mugabo bateganya kurushinga mu minsi iri imbere.

Ibitekerezo

  • niyigendere nyine. nuwo mwasezeranye agukuzaho.

    None ko ibi aribyo bisigaye biriho wabigenza ute,uwo mugabo nahite afata itoroshi nikote yigendere nyine asigire uwo mugabo wigaruriye urugo rwe!

    abakobwa bitwa ba ange abonabonye bose bakunda imibonano cyane naho icyokigabo nicyihangane ngumucyura acyurikibando ahubwo yagize amahirwe

    uwavuga yaruha.

    Niyihangane ahubwo yiyegurire imana izamuha undi mugore mwiza murakoZe .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa