skol
fortebet

Gasabo: Umugabo yatabawe amaze kwiroha muri Nyabarongo nyuma yo gufata umukunzi we ari gusambana n’undi mugabo

Yanditswe: Sunday 08, Sep 2019

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo,yatabawe n’abantu bari hafi ya Nyabarongo ubwo yari amaze kwinagamo kubera agahinda gakomeye yatewe n’umukunzi we bagombaga gusezerana mu kwezi gutaha yafashe ari gusambana.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 42,yarize ayo kwarika nyuma yo gusanga umukobwa bakundanaga banateganyaga kubana aryamanye n’undi mugabo muri Lodge,bituma ashoka iya Nyabarongo yirohamo,ku bw’amahirwe abantu bari hafi baratabara.

Abatangabuhamya babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo akimara gusanga umukunzi we yikingiranye mu icumbi riherereye mu murenge wa Gatsata, yahise ata ubwenge ajya kwiroha mu mugezi wa Nyabugogo ariko baramutabara.

Uwitwa Mutuyimana Clement yagize ati “Yaje yegera ku cyumba umukunzi we yarimo n’undi mugabo noneho aramuhamagara telefone ye icamo undi yanga kuyitaba noneho atangira kumukomangira amubwira ko ari we ngo amukingurire, umukobwa ahita ayizimya.”

Yongeyeho ko uyu mugabo umukunzi we amaze kwanga kumwitaba kuri telefone, yatangiye guteza amahane maze abakozi bo muri iryo cumbi baramusohora, yerekeza mu gishanga.

Uwo mugabo akigera ku mugezi wa Nyabugogo, yinazemo ngo yiyahure ku bw’amahirwe abasore bari ku nkengero z’uwo mugezi bahita boga baramurohora.

Amaze kurohorwa,yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK kwitabwaho n’abaganga.

Nkuko iki kinyamakuru cyabitangaje,ahagana saa Cyenda z’amanywa zo kuwa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2019, nibwo uyu mugabo yasanze umukunzi we bateganyaga kubana mu Ukwakira uyu mwaka, ari mu nzu zicumbikwamo (Lodge) ari kumwe n’undi mugabo.

Inkuru ya IGIHE

Ibitekerezo

  • Ibi byose ni ingaruka z’ubusambanyi.Ubusambanyi bukorwa na millions and millions z’abantu kandi butera ibibazo byinshi bikomeye: Gufungwa,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Nkuko Yesaya 48 umurongo wa 18 havuga,turamutse twumviye Imana nibwo twagira amahoro gusa.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka. It is a matter of time.Niwo muti w’ibabazo biri mu isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa