skol
fortebet

Gasabo: Umusore w’imyaka 19 arashinjwa gutera icyuma abantu 5

Yanditswe: Wednesday 24, Jul 2019

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 23 Nyakanga 2019, umusore witwa Jean Bosco w’imyaka 19 wo mu mudugudu wa Bihoro, akagari ka Kibenga, Umurenge wa Ndera mu karere ka Gasabo aravugwaho gutema abantu batanu barimo n’umukobwa witwa Kevini w’imyaka 18.

Sponsored Ad

Uyu musore yateye icyuma abarimo uwitwa Karinganire Edouard w’imyaka 46, Alice Niyonkuru, w’imyaka 23, Olive Niyonagira w’imyaka 31 na Seraphine Mukandayambaje w’imyaka 28 y’amavuko.

Aba bantu bose batewe ibyuma n’uyu musore bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Rubungo kuvurwa. Bivugwa ko uriya musore ukiri muto yabateye akoresheje ibyuma bibiri.

Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali CIP Marie Goretti Umutesi yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko amakuru y’uyu musore Jean Claude wateye ibyuma abantu yayamenye ariko bagikurikirana ngo bamenye icyabimuteye.

Yagize ati: “Twabimenye turacyashakisha icyabimuteye.”

Undi mugabo witwa Majyambere Silas ngo yamuteye umugeri mu gikomere ubu akaba ari kuvurirwa ku bitaro bikuru bya gisirikare biri mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro.

Amakuru aravuga ko uyu musore akimara gutera ibyuma aba bantu,yahise yifungirana mu nzu kugeza ubwo polisi yayimukuyemo.

Uyu musore ukiri muto ubu afungiye kuri Station ya Police ya Ndera mu Karere ka Gasabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa