skol
fortebet

Gasana Janvier na John Rutayisire basimburanye kuyobora REB batawe muri yombi

Yanditswe: Friday 22, Mar 2019

Sponsored Ad

Abahoze ari abayobozi ba REB aribo Gasana Janvier ndetse na John batawe muri yombi n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda mu ijoro ryakeye taliki ya 21 Werurwe 2019 kubera ibyaha kunyereza umutungo wa Leta bakekwaho.

Sponsored Ad

John Rutayisire wayoboye bwa mbere ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi,REB ubwo cyashingwaga mu 2011 na Gasana Janvier wamusimbuye muri Gashyantare 2015,batawe muri yombi bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta wari ugenewe guteza imbere uburezi.

Aba bagabo bararegwa kunyereza miliyoni 249 Frw yo muri gahunda ya One Laptop per child.

Ku gihe cy’ubuyobozi bwa Rutayisire wari wungirijwe na Gasana ndetse no ku gihe cya Gasana wamusimbuye hafi buri mwaka iki kigo kitabaga Komisiyo y’imicungire y’umutungo wa Leta mu Nteko (PAC) kubera imikoreshereze mibi yawo.

Bimwe mu bibazo byibukwa cyane REB yabajijwe muri PAC ni nk’aho yakodeshaga inzu ya miliyoni 16 buri kwezi i Gahanga,miliyoni 370 zaburiwe irengero muri 2015 yoherejwe muri Nigeria kwishyurira abanyeshuri 14 bahigaga.

REB kandi ku gihe cy’aba bayobozi PAC yayibajije uko yabuze mu mu bubiko bwayo mudasobwa zisaga ibihumbi 4 298, nyuma igatumiza izindi 42 978.

REB kandi yabajijwe na PAC amafaranga miliyari ebyiri na miliyoni 800 byavugwaga ko yagurije Kaminuza y’u Rwanda, inzira byanyuzemo ntiyumvikanaga n’ibisobanuro bahaye PAC ntabyo byayinyuze. Babajijwe n’ibijyanye na miliyoni 50 REB yavugaga ko bari bafitiye rwiyemezamirimo ariko ntaho bigaragara ko bamufitiye umwenda hamwe n’ibindi bibazo binyuranye byavuzwe kuri REB ku gihe cy’aba bayobozi.

Abagize PAC bavugaga ko bimwe muri ibi bibazo bikwiye gukurikiranwa mu nkiko kuko byahombeje Leta akayabo.

Source:Umuseke.rw

Ibitekerezo

  • Ntabwo ari aba bonyine basahura Leta.Ababikora ni benshi cyane uhereye ku bakozi bo hasi ukageza kubohejuru cyane.RIB nihaguruke,ifatanyije na PAC hamwe na Auditor General.Abantu biba Leta bashaka gukira vuba.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa