skol
fortebet

Gashayija yageze ku nzozi zo kuzengeruka u Rwanda ari kuri moto [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 02, Oct 2018

Sponsored Ad

Umunyarwanda Gashayija Patrick uzwi nk’umunyarwenya witwa Ziiro The Hero, yasoje urugendo rwo kuzenguruka imirenge yose igize u Rwanda yamazemo iminsi 122 agenda na moto, mu rugendo yise urw’amahoro “Peace Trip” aho yagendaga atanga ubutumwa bunyuranye bwubaka umuryango nyarwanda.

Sponsored Ad

Ni inshuro ya Kabiri Gashayija Patrick uzwi nka Ziiro The Hero akoze urugendo ruzenguruka igihugu atanga ubutumwa bunyuranye, aho umwaka wa 2017 yazengurutse mu turere twose akoresheje igare.

Ni urugendo rutoroshye yatangiye ku wa 2 Gicurasi 2018 arusoza tariki 18 Nzeri 2018, azengurutse mu mirenge yose igize u Rwanda uko ari 416 agenda kuri moto.

Gashayija Patrick avuga ko mu gutegura uru rugendo akoze ku nshuro ya Kabiri, ngo noneho yari afite intego eshatu zirimo gukangurira urubyiruko kureka ibiyobyabwenge, kurwanya inda zitateganyijwe mu bakobwa b’abangavu no gukangurira urubyiruko gukoresha imppano zarwo mu kwiteza imbere ruhereye kuri duke bafite.

Uyu musore umaze kumenyekana cyane kubera gahunda y’ubukerarugendo yo kuzenguruka igihugu atanga ubutumwa bufasha umuryango nyarwanda, avuga ko byamujemo nyuma yo gusubiza amaso inyuma akareba ubuzima yabayemo bwo ku muhanda akaza kubuvamo. Byatumye afata umwanzuro wo gufasha bamwe kuva mu buzima nk’ubwo abicishije mu bukangurambaga.

Yagize ati “ Ndumwe mu bana bahoze baba ku muhanda nza kugirirwa ubuntu n’umusore w’umunyarwanda awumvanamo anjyana mu ishuri ndiga ndarangiza.Naje gutekereza ikintu nakora cyatanga ubutumwa ku bandi bana batabashije kwiga bwabafasha kwiyubaka, aribwo nafashe gahunda yo kuzenguruka igihugu ntanga ubutumwa.”

Aganira n’ikinyamakuru Ukwezi.rw, Gashayija yavuze ko muri uru rugendo yagiye ahuriramo na bimwe byagiye bimugora nk’aho yageraga mu nzira zigoye cyane kubera imvura . Avuga ko iyo bwiraga yarebaga ahantu hari umutekano usesuye akaba ariho ashinga ihema rye akaryama.

Yagize ati “ Ntabwo mba ndi mu buzima bworoshye, nk’uko bisanzwe nabaga mu buzima bwo kurara mu ihema, nirira imbuto. Icyangoye ni ubuzima bwo kugenda na moto mu gihe cy’imvura. Nagendaga ngwa cyane kubera inzira zitameze neza nagiye mpura nayo.”

Avuga ko ibintu bitagenze neza nk’uko yari yabiteguye kubera ubushobozi bukiri bucye bitewe nuko atarabona abaterankunga.

Muri izi ngendo Gashayija ngo yanyuraga mu bigo by’amashuri binyuranye agenda aha abanyeshuri ubutumwa ndetse ngo yanaganirizaga abana yahuriraga nabo ku mihanda.

Uyu musore yatangaje ko urugendo azakora mu mwaka wa 2019 azarufatanya n’undi muntu umwe, aho bazazenguruka igihugu cyose bakoresheje imodoka.Yanavuze ko muri 2020 ateganya kuzazenguruka Afurika yose agenda agaragariza amahanga ibyiza by’u Rwanda.

Mu rugendo rwa Gashayija yagiye ahura n’inzira zigoye cyane

Imirenge yose uko ari 416 yayinyuzemo

Gukurira ku muhanda byatumye yiyemeza kurwanya ibituma abana bajyayo

Gashayija uvuka muri Gakenke, avuga ko mu 2002 ubwo yari amaze gupfusha se umubyara yataye icyizere cy’ubuzima ahita aza i Kigali kuba umwana wo mu muhanda kuko nta handi yari afite ho kuba, nyuma aza gucuruza ubunyobwa arara muri ruhurura, nta cyizere cy’ahazaza.

Ku mahirwe yaje guhura n’umusore wari ukirangiza kwiga nawe akishakisha, aramuganiriza amubwira ku mibereho ye, amusaba ko bajyana akajya amufasha imirimo yo mu rugo.

Uyu musore yabereye Gashayija umugisha ndetse amufasha gusubira mu ishuri ariga arangiza ayisumbuye ajya no kwiga Kaminuza mu Buhinde, yongera kuba umuntu; aha niho haturutse izina ‘Ziiro The Hero’ rigaragaza uwavuye ku busa akaba intwari.

Yagize ati “Ubuzima bwo ku muhanda nabayemo bwanyigishije byinshi ku buryo mu ngendo nkora mba mfite n’ubutumwa bwihariye bwo gukangurira urubyiruko kwirinda inda zitateganyijwe kuko abo bana bavukamo kenshi usanga babaho ubuzima bubi bamwe bakajya ku mihanda.”






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa