Gatsata: Imodoka yagonze barindwi batatu bahita bapfa

Amakuru   Yanditswe na: 22 April 2017 Yasuwe: 3952

Gatsata- Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mata 2017, imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 ifite Pulake RAC 820k yagonze abantu barindwi batatu muri bo bahita bahasiga ubuzima.

Iyo mpanuka yabereye mu muhanda Kigali- Gatuna kuri kilometero nkeya uvuye muri Gare ya Nyabugogo aho bita Kanyonyomba hafi y’ ibigega.

Iyo modoka yari itwawe n’ uwitwa Hirwa Clement ukora ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi. Abaturage babonye iyo mpanuka baravuga ko iyo mpanuka yatewe n’ umuvuduko ukabije ndetse bivugwa ko umushoferi yaba yari yasinze.

Umunyamakuru wa City Radio wari aho aho iyo mpanuka yabereye yabwiye ikinyamakuru Umuryango ko abapfuye ari abanyonzi batatu, yongeraho ko bane bakomeretse mu buryo bukabije bahise bajyanwa mu bitaro bya CHUK.

Abaturage bavuga ko hantu iyo mpanuka yabereye hadashobora gushira ukwezi hatabaye impanuka bagasaba inzego bireba ko hashyirwa dodane.

Hirwa Clement wari utwaye iyo modoka yarusimbutse. Ntabwo haramenyekana icyateye iyo mpanuka.

Amakuru akomeza avuga ko abo iyo modoka yagonze ari abanyonzi n’ abanyamakuru.

Mu cyumweru kimwe impanuka zimaze guhitana abantu barindwi barimo abanyeshuri bane n’ abanyonzi batau.

Impamvu zishyirwa mu majwi mu bitera izi mpanuka n’ ikibazo cy’ umuvuduko ukabije n’ isindwe.


Uku niko iyo modoka yahise yangirika, ifoto : Ndahiro Valens Papy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mbigenze nte ? Umugore wanjye yahukanye kuko nta kibasha gutera...

Umusomyi w’ UMURYANGO yatwandikiye agira ngo umugire inama y’icyo yakora...
15 November 2017 Yasuwe: 832 2

Nyarugenge: Abantu 3 bakurikiranyweho ubwambuzi bw’asaga Miliyoni...

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge ifunze abagabo batatu bakekwaho...
13 November 2017 Yasuwe: 1533 0

Musanze: Umubyeyi w’ abana bane yakuyemo inda abeshya abaganga ko yagiye mu...

Umubyeyi Twahaye izina rya Mukanama wo mu murenge wa Muko mu karere ka...
13 November 2017 Yasuwe: 2396 0

Bishop Rugagi yashyize hanze amabanga ya Bahati uherutse ku mushinja...

Umupasiteri umaze kwamamara mu Rwanda no hanze yarwo biturutse ku...
11 November 2017 Yasuwe: 3167 0

Imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda ubwo zagaragarizaga Perezida Kagame ubuhanga...

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu yitabiriye...
11 November 2017 Yasuwe: 4758 0

Bishop Rugagi yatamaje umusaza wamwiyitiriye

Umushumba mukuru w’ itorero Redeemed gospel church Bishop Innocent Rugagi...
11 November 2017 Yasuwe: 2999 0