skol
fortebet

Gatsata: Imodoka yagonze barindwi batatu bahita bapfa

Yanditswe: Saturday 22, Apr 2017

Sponsored Ad

Gatsata- Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mata 2017, imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 ifite Pulake RAC 820k yagonze abantu barindwi batatu muri bo bahita bahasiga ubuzima.
Iyo mpanuka yabereye mu muhanda Kigali- Gatuna kuri kilometero nkeya uvuye muri Gare ya Nyabugogo aho bita Kanyonyomba hafi y’ ibigega.
Iyo modoka yari itwawe n’ uwitwa Hirwa Clement ukora ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi. Abaturage babonye iyo mpanuka baravuga ko iyo mpanuka yatewe n’ umuvuduko ukabije ndetse (...)

Sponsored Ad

Gatsata- Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mata 2017, imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 ifite Pulake RAC 820k yagonze abantu barindwi batatu muri bo bahita bahasiga ubuzima.

Iyo mpanuka yabereye mu muhanda Kigali- Gatuna kuri kilometero nkeya uvuye muri Gare ya Nyabugogo aho bita Kanyonyomba hafi y’ ibigega.

Iyo modoka yari itwawe n’ uwitwa Hirwa Clement ukora ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi. Abaturage babonye iyo mpanuka baravuga ko iyo mpanuka yatewe n’ umuvuduko ukabije ndetse bivugwa ko umushoferi yaba yari yasinze.

Umunyamakuru wa City Radio wari aho aho iyo mpanuka yabereye yabwiye ikinyamakuru Umuryango ko abapfuye ari abanyonzi batatu, yongeraho ko bane bakomeretse mu buryo bukabije bahise bajyanwa mu bitaro bya CHUK.

Abaturage bavuga ko hantu iyo mpanuka yabereye hadashobora gushira ukwezi hatabaye impanuka bagasaba inzego bireba ko hashyirwa dodane.

Hirwa Clement wari utwaye iyo modoka yarusimbutse. Ntabwo haramenyekana icyateye iyo mpanuka.

Amakuru akomeza avuga ko abo iyo modoka yagonze ari abanyonzi n’ abanyamakuru.

Mu cyumweru kimwe impanuka zimaze guhitana abantu barindwi barimo abanyeshuri bane n’ abanyonzi batau.

Impamvu zishyirwa mu majwi mu bitera izi mpanuka n’ ikibazo cy’ umuvuduko ukabije n’ isindwe.

Uku niko iyo modoka yahise yangirika, ifoto : Ndahiro Valens Papy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa