skol
fortebet

GATSATA:Pasiteri Buhungu wahaga imiti abagore ngo bashyire mu myanya yabo y’ibanga ngo bakundwe yabigaramye

Yanditswe: Tuesday 13, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Ni nyuma y’inkuru zavunzwe cyane mu baturage bo Mu kagari ka Nyamugari, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, aho havuzwe umugabo wiyita Umupasiteri akajya atembera mu baturage ababwiriza nyuma akabaha imiti igurishwa basiga bakanashyira mu myanya ndangagitsina mu rwego rwo kwigarurira abagabo babo batabiyumvamo na gato.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wiyita Umupasiteri watumwe n’Imana yitwa Buhungu Abel,iyi miti aha abagore usanga aba ayigurisha amafsanga menshi, aho benshi bahamya ko iyo miti bahabwa na Buhungu ngo ntacyo ibamarira na gato ngo ni amanyanga aba atekera abaturage.

Abatuye mu Gace ka Nyamugari,Bemeza ko kimwe mu byabatunguye ari uburyo mu nzaratsi uyu mupasiteri atanga harimo n’izo aha abagore ngo bashyire mu myanya ndangagitsina cyabo n’iyo basiga ku gitsina cy’abagabo babo.

Nyirabagenzi Thacienne we avuga ko umugore w’uyu mugabo wiyita umupasiteri hari amazi yamuzaniye amubwira ngo ajye ayiyuhagira kuko bizatuma umugabo we azinukwa abandi bagore.

Yagize ati “Yarambwiye ngo urabopna iki gicupa cy’umuti nazanye, uracyiyuhagira undi uwunywe maze undi muti uwunyanyagize ku buriri undi uwunyanyagize mu mbuga ngo kugira ngo umugabo mwabyaranye kuko tutabana ankunde azabe ari njye gusa yifuza.”

Akomeza agira ati “Arangije ahita ambwira ngo hari undi muti nzaguha urimo ubuki uzajya usiga ku gitsina mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina igihe yagusuye ku buryo nta wundi mugore azifuza na mukeba wawe azahita amuhurwa burundu. Kuko nari ndangije amasengesho y’iminsi itanu uwo muti nahise njya kuwumena mu bwiherero.”

Kayitesi Josiane we yagize ati “Ntabwo ari umupasiteri ahubwo ni umutubuzi w’umupfumu kubera ko aragenda umugore akamujya inyuma bakagenda babwira abantu ngo bafite inyatsi, muri uko kubabwira gutyo araza akabasengera akanabaha imiti ku buryo hari n’uwitwa Muhawe yahaye umuti azasiga ku gisina cy’umugabo we no kugitsina cye.”

Yongeyeho ko kugira ngo bamenye ko uyu mugabo ari umupfumu byatewe n’uko hari abantu baje kumwishyuza amafaranga yabo nyuma yo kubaha imiti abizeza ko iri bubafashe bikarangira ntacyo ibamariye.

Undi yagize ati “Nanjye yampaye umuti ngo wo gutuma umwana wanjye azana akabiri akareka kugwingira ariko nyuma naje kubona ko abeshya muvaho nyuma yo kumva ko hari n’abandi bagore yahaye inzaratsi zo gushyira mu gitsina ntizigire icyo zitanga.”

Ibi byose Pasiteri Buhungu yabiteye utwatsi Mu kiganiro n’itangazamakuru Pasiteri Buhungu Abel yahakanye ibyo ashinjwa byo gutanga inzaratsi ashimangira ko ababivuga nta kindi bagamije uretse kumusebya kubera ibibazo bafitanye.

Yagize ati “Reka biriya ni bintu bakoze byo kubeshya kugira ngo badusebye kuko hari umuntu wahamagaye uriya munyamakuru twagiranye ibibazo abana be baza kunyiba baranankubita Leta ibafunze bahita bashakisha ibintu byo kunsebya kuko bazi ko ngenda ntanga inyigisho zitandukanye, ni abantu babi cyane bifuza kunsebya.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Iyamuremye Francois, yemeza ko amakuru yayumvise ariko agashishikariza abaturage kwirinda imyumvire imeze ityo kuko nta muti w’amahirwe cyangwa wo kubanisha abantu ubaho.

Yagize ati “Icyo nifuza ni ugukangurira abaturage bakava muri ubwo bujiji bw’abantu babajijisha bakababwira ngo bafite umuti w’amahirwe, nta muti w’amahirwe n’umuti wo kubanisha abantu ubaho.”

Ibitekerezo

  • Igihe kirageze ngo abantu bamenye ko Pastors benshi bakora nk’abapfumu.Aho kuvuga ngo "byose ni ugusenga",nimuhaguruke mushake abantu mwigana nabo bible kandi turi benshi twigisha bible ku buntu,tugusanze iwawe.Nibwo muzamenya UKURI mukabohoka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 8:32.Nimwanga,Pastors bazakomeza babarye amafaranga yanyu.Umukristu nyakuri yigana Yesu n’Abigishwa be,akajya mu nzira no mu ngo z’abantu,akababwiriza bible ku buntu nkuko Yesu yadusabye muli Matayo 10:8.Umuntu wese muzabona asaba amafaranga cyangwa ahembwa buri kwezi yiyita umukozi w’Imana,muge mumenya ko abeshya kandi mumuhunge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa