skol
fortebet

Gatsata:Umusore w’imyaka 19 yasambanyije abana b’abahungu 17

Yanditswe: Wednesday 23, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Umusore w’imyaka 19 wo mu Karere ka Gasabo, yemereye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ko mu bihe bitandukanye yasambanyije abana b’abahungu bari hagati y’imyaka irindwi na 14.

Sponsored Ad

Uwo musore ni uwo mu Mudugudu wa Juru, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aregwa kuba mu bihe bitandukanye yaragiye asambanya abana b’abahungu 17 bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 7 na 14.

Amakuru y’iki cyaha yamenyekanye tariki 9 Ukwakira 2020 ko hari umusore wavutse tariki ya 01 Mutarama 2001 ni ukuvuga ko afite imyaka 19 y’amavuko ubu, ko kuva muri Kanama uyu mwaka mu matariki atandukanye yagiye ashuka abana benshi b’abahungu.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko abo bana ari 17 bari hagati y’imyaka 7 na 14 akajya abasambanya mu kibuno no ku bibero.

Ngo mbere yo kubasambanya, yabanzaga kubereka imodoka y’igikinisho yakoraga mu bikarito no mu nsinga, hanyuma bamara kubyishimira bakamusaba ko yabibaha ariko akabanza kubabwira ko bagomba kwemera ko abasambanya.

Ubuhamya bw’uburyo ibi byaha byagiye bikorwa bwatanzwe n’aba bana bakorewe ibi bikorwa bya mfura mbi.

Ngo uwo musore yakoreshaga amavuta ya Vaseline yitwa Malaika. Ni yo yabasigaga mu kibuno “kugira ngo cyororohe hanyuma agafata igitsina cye akagishyira mu kibuno cy’umwana”.

Magingo aya, iyo dosiye iri mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo aho uyu musore akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abahungu gihanwa n’ingingo ya 133 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uyu musore yaburanye yemera icyaha, uru rubanza ruzasomwa tariki ya 29 Ukuboza 2020. Mu gihe yahamwa n’icyaha, yahanishwa gufungwa burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa