skol
fortebet

Gatsata:Umusore w’Inyamirambo yasohokanye n’inkumi mu kabari bayigira ingwate

Yanditswe: Saturday 21, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirambo uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko yasohokanye n’umukobwa mu kabari gaherereye mu Gatsata mu Karere ka Gasabo, amugurira ibintu bitandukanye agenda atishyuye, umukobwa bamugira ingwate.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuwa Mbere , nibwo uyu mukobwa yahuye n’uruvagusenya nyuma y’aho umusore wari wamusohokanye agendeye atishyuye ibyo bari bamaze kurya no kunywa.

Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko uyu mukobwa n’umukunzi we ngo bari bariye urukwavu n’inyama zokeje, ifiriti n’inzoga byose bifite agaciro ka 12 000 Frw.

Uwitwa Uzabakiriho Innocent, umwe mu bazi ibyabaye yagize ati “ Nabibwiwe n’umukozi ukora muri aka kabari kuko twari dufitanye gahunda noneho arambwira ngo nta buryo yabona bwo gusohoka ngo tuvugane kubera kwanga ko uwo mukobwa na we agenda atamwishyuye.”

Ngo uwo musore ashobora kuba yabikoze ahimana kuko yari yabanje gusaba umukobwa ko batahana undi akabyanga.

Uwo mukobwa yirinze kugira icyo atangariza umunyamakuru.

Kugira ngo abashinzwe ako kabari bemere kurekura uwo mukobwa, yabasigiye telefone igezweho yari afite.

Abakora muri aka kabari bavuze ko uwo mukobwa yababwiye ko agiye kuzana amafaranga yose bamwishyuzaga kugira ngo babone kumusubiza telefone ye.

Ibitekerezo

  • Ngizo ingaruka z’ubusambanyi basigaye bita ngo ni "ukuba mu rukundo".Ubusambanyi butera ibibazo byinshi bikomeye nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu : Gufungwa,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Nkuko Yesaya 48 umurongo wa 18 havuga,turamutse twumviye Imana nibwo twagira amahoro gusa.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka. It is a matter of time.Niwo muti w’ibabazo biri mu isi.

    Abantu Nibagabanye Ubusambanyi Kuko Birakbje Rwase Peee!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa