skol
fortebet

Gatsibo: Abarwayi bitwaza amazi bagiye kwa muganga

Yanditswe: Sunday 04, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Bugarura cyo mu murenge wa Remera akarere ka Gatsibo baravuga ko kuba kuri iki kigo nderabuzima nta mazi ahari ngo bituma umurwayi uje kuharwarira yizanira amazi ibi ngo bikabangamira isuku n’isukura.
Kuba kuri iki kigo nderabuzima cya Bugarura nta mazi meza ahagera , ngo ni ikibazo gikomereye abaza kuhivuriza cyane cyane ababyeyi baza kuhabyarira ndetse n’abandi barwayi nk’ uko babitangarije TV1.
Umurwayi uharwariye yimenyera ibijyanye n’amazi ku (...)

Sponsored Ad

Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Bugarura cyo mu murenge wa Remera akarere ka Gatsibo baravuga ko kuba kuri iki kigo nderabuzima nta mazi ahari ngo bituma umurwayi uje kuharwarira yizanira amazi ibi ngo bikabangamira isuku n’isukura.

Kuba kuri iki kigo nderabuzima cya Bugarura nta mazi meza ahagera , ngo ni ikibazo gikomereye abaza kuhivuriza cyane cyane ababyeyi baza kuhabyarira ndetse n’abandi barwayi nk’ uko babitangarije TV1.

Umurwayi uharwariye yimenyera ibijyanye n’amazi ku giti cye dore ko kuri iki kigo nderabuzima nta mazi ahari ahubwo bakoresha amazi y’imvura nayo akaba aboneka mu gihe cy’imvura gusa , bityo ngo kikaba ari ikibazo kibangamiye abaza kwivuriza kuri iki kigo nderabuzima.

Aba baturage bivuriza kuri iki kigo nderabuzima cya Bugarura barasaba ko hakorwa ibishoboka byose maze kuri iki kigo nderabuzima bivurizaho hakagezwa amazi kugira ngo isuku n’isukura ntibijye bibagora.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera ,Mukamana Marceline , yemeza ko muri iki kigo nderabuzima nta mazi meza ahari koko.

Yagize ati “ Kugeza ubu hifashishwa uburyo bwo gufata amazi y’ imvura akaba ariyo bakoresha . Ariko ku bufatanye n’akarere ka Gatsibo mu gihe cya vuba hateganyijwe ko muri aka gace hazagezwa amazi meza ndetse n’iki kigo nderabuzima kikaboneraho”}.

Ubusanzwe ngo mu myaka yashize hari imiyoboro yagezaga amazi muri aka gace, gusa ngo ayo mazi nayo yazaga ari make kandi nabwo akaboneka rimwe na rimwe .Nyuma rero ngo iyo miyoboro yaje kwangirika mu ikorwa ry’umuhanda unyura muri aka gace,bituma ikibazo cy’amazi kiba ingorabahizi kuko ngo uretse iki kigo nderabuzima cya Bugarura kidafite amazi ngo n’abaturage bo muri aka gace nabo basanzwe bafite ikibazo cyo kutagira amazi meza.

Ibitekerezo

  • Mubafashe kuko amazi ni soko y,ubuzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa