Gatsibo: Polisi ifunze umugabo wafatanywe inoti zirindwi z’ibihumbi bibiri z’inyiganano

Amakuru   Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 8 August 2017 Yasuwe: 114 0

Serihamye Aphrodis w’imyaka 46 y’amavuko afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatumba nyuma yo gufatanwa inoti zirindwi z’ibihumbi bibiri z’amafaranga y’u Rwanda z’inyiganano, mu gasanteri k’ubucuruzi ka Rubona kari mu kagari ka Gatsibo, mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero.

Uyu mugabo ukomoka mu kagari ka Nyagisozi, umurenge wa Mushishiro, akarere ka Muhanga, yafashwe ku bufatanye bwa Polisi ihakorera n’Inkeragutabara,ku mugoroba wo ku italiki ya 7 Kanama , ubwo hakemangwaga amafaranga yari yishyuye aho yanywaga inzoga.

Ifatwa rye rikaba ryaraturutse ku baturage batanze amakuru ko ashobora kuba afite ayo mafaranga y’amakorano, bityo ku bufatanye n’abaturage agahita atabwa muri yombi. Polisi ikaba itangaza ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane inkomoko y’aya mafaranga.

CIP Theobald Kanamugire, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba akaba agira inama abaturage kwitondera amafaranga bakira cyane cyane amashya, kuko iyo batabikoze aribo bisanga bayakoresha bityo iyo bayafatanywe aribo babihanirwa nyamara abayakoze n’abayazanye mu giturage bigaramiye, akaba akangurira abaturage kuba maso bafatanyije n’inzego z’umutekano.

Yagize ati: "Gutangira amakuru ku gihe bituma icyaha gikumirwa cyangwa uwagikoze agafatwa vuba. Amafaranga y’amiganano atesha agaciro ifaranga ry’igihugu, ibi bikaba bigira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo, kandi iyo bigenze bityo, bigira n’ingaruka ku baturage. Ni ngombwa rero gusenyera umugozi umwe mu kubirwanya dutanga amakuru ku gihe ku babikora cyangwa abategura imigambi yo kubikora."

Yongeyeho kandi ko ufatiwe muri bene kiriya cyaha ndetse n’ibindi muri rusange afungwa akanacibwa amande byose bikadindiza iterambere rye n’iry’umuryango we muri rusange. Abantu bakaba rero bakwiye gukora aho gutega kubeshwaho n’indonke ziturutse ku cyaha.

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko y’u Rwanda avuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7)

Iya 602, ivuga ko , umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Iperereza ry’ ibanze ku rupfu rwa Pasiteri Maggie ryagaragaje ko yishwe...

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Pasiteri...
16 September 2017 Yasuwe: 3983 0

Rusizi: Umuturage yishwe n’ isasu ryaturutse muri Congo

Iyamuremye Samuel wo mu Karere ka Rusizi, ku mugoroba wo kuri uyu wa...
16 September 2017 Yasuwe: 997 0

Gatabazi yahawe ububasha n’uwo asimbuye asabwa gukorana neza na bose...

Kuri uyu wa 14 Nzeli, I Musanze ku kicaro cy’intara y’Amajyaruguru habereye...
14 September 2017 Yasuwe: 2287 1

Kamonyi: Hagiye kubakwa uruganda rukora ikigage gipfundikiye

Ahitwa Bishenyi mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda mu kwezi gutaha...
12 September 2017 Yasuwe: 1439 0

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’ abayobozi bashya batarahiye tariki 31...

Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nzeri 2017, Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame...
11 September 2017 Yasuwe: 1503 0

Minisitiri w’ intebe mushya w’ u Rwanda yakorewe ibirori byo kumusezera no...

Minisitiri mushya w’ intebe w’ u Rwanda Dr Edouard Ngirente yakorewe ibirori...
9 September 2017 Yasuwe: 7247 1