skol
fortebet

Gatsibo: Umuturage yarashwe na polisi agerageza kuyirwanya

Yanditswe: Friday 28, Jul 2017

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 27 Nyakanga 2017 Mu murenge wa Murambi Akagari ka Nyamiyaga umupolisi w’umwofisiye (AIP) yarashe umuturage witwa Alexis Zigirinshuti w’imyaka 31ahita apfa.
Umuvugizi wa police mu ntara y’Uburasirazuba, IP (Inspector of Police) Jean Bosco Dusabe yatangaje ko uyu mugabo yari amaze iminsi ashakishwa na Polisi akekwaho icyaha cyo kwica umuntu no gucuruza ibiyobyabwenge.
Ngo Zigirinshuti yigeze gutera umuntu ibyuma amusiga azi ko yapfuye ariko nyuma aza (...)

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 27 Nyakanga 2017 Mu murenge wa Murambi Akagari ka Nyamiyaga umupolisi w’umwofisiye (AIP) yarashe umuturage witwa Alexis Zigirinshuti w’imyaka 31ahita apfa.

Umuvugizi wa police mu ntara y’Uburasirazuba, IP (Inspector of Police) Jean Bosco Dusabe yatangaje ko uyu mugabo yari amaze iminsi ashakishwa na Polisi akekwaho icyaha cyo kwica umuntu no gucuruza ibiyobyabwenge.

Ngo Zigirinshuti yigeze gutera umuntu ibyuma amusiga azi ko yapfuye ariko nyuma aza kuzanzamuka.Police ivuga ko aya makuru y’ibi bikorwa byakekwaga kuri Nyakwigendera yatanzwe n’uyu wahohotewe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Bosco Dusabe, yagize ati “ Yari asanzwe acuruza ibiyobyabwenge. Hari umuntu wamutanzeho amakuru muri Gicurasi uyu mwaka aza kumumenya. Ku itariki ya 16 Gicurasi yafatanyije na ka gatsiko baramutega bamutera ibyuma bamusiga bazi ko yapfuye. Ku bw’amahirwe yajyanywe kwa muganga arakira aza kutubwira abagerageje kumwica na Zigirinshuti arimo. “

Yakomeje agira ati “Ejo sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi yamenye ko Zigirishuti yaje mu gasanteri kabo ka Rwankuba, abapolisi bajya kumufata bagezeyo arabarwanya, umupolisi abanza kurasa hejuru undi ashaka kumwambura imbunda ahita amurasa arapfa.”

Uyu mupolisi amaze kurasa uyu muturage hahise haza abandi barimo n’umuyobozi wa Police mu karere ka Gatsibo bamuta muri yombi.

Umurambo w’uyu muturage wajyanywe ku bitaro bya Kiziguro biri hafi.

Ibitekerezo

  • Inzego zicunga umutekano zidufatiye runini kuko Harubwo usanga ibisambo cyangwa abandi bagizi ba nabi barategaga abantu bakabambura amafaranga cg ibindi bintu bitwaje ariko nyuma yaho police itwegereye byaracitse burundu. Natunguwe cyane no kumva hari abagishaka guhangana na police mugihe twe dusigaye bugoroba turi kumwe duhana amakuru yuko umutekano twarushaho kuwicungira umutekano, Gusa Imana imwakire ntakundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa