skol
fortebet

Gen Andrew Rwigamba wayoboye Police y’u Rwanda yitabye Imana

Yanditswe: Thursday 17, Oct 2019

Sponsored Ad

Uwahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo ndetse wanabaye Umuyobozi wa Polisi y’u rwanda, Gen Andrew Rwigamba,yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Sponsored Ad

Uyu Gen Andrew Rwigamba wabaye umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda yakoraga muri Minisiteri y’Ingabo mbere y’uko yitaba Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Amakuru agera ku umuryango aravuga ko Gen Andrew Rwigamba yari amaze iminsi yivuriza mu Misiri mu bitaro bya Cairo International Medical Center.

Mu byo Gen Andrew Rwigamba yakoze harimo ko yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu kugeza mu 2009, hanyuma mu 2013 asezererwa mu ngabo.

Ibitekerezo

  • RIP AFANDE.Nabonaga ukiri muto.Wakoreye igihugu igihe kinini. C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa