skol
fortebet

Gicumbi:Abagabo bari guta abo bashakanye bamaze gukura bakishakira abakiri bato

Yanditswe: Thursday 30, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Mu Karere ka Gicumbi cyane cyane mu Murenge wa Nyankeke, haravugwa ikibazo cy’abagabo bata abo bashakanye bamaze gukura bakishakira abakiri bato, ngo ibi bikaba intandaro yo kubyara abo badashoboye kurera ku ruhande rw’abagabo.

Sponsored Ad

Imibare igaragaza ko abagabo muri uriya murenge baha agaciro kuboneza urubyaro ari 1% n’aho abagore bakaba 61%.

Ni u gihe byumvikana ko abagabo bo muri uyu murenge bafite imyumvire yo kumva ko abagomba kuboneza urubyaro ari abagore bitewe n’uko aribo batwita bakanabyara.

Ibi bituma hari abagore babyara abo badashobora kurera bityo bikadindiza imikurire y’abana ndetse n’imibereho y’abagize umuryango muri rusange.

Gahunda zo kuboneza urubyaro zirimo kwambara agapira, gukoresha agakingirizo cyangwa uburyo karemano, kunywa imiti cyangwa kuyiterwa…ibi hari abatabikozwa kuko bemera ko ngo bigira ingaruka ku buzima bwabo.

Abagore bo muri uriya murenge bagaragaza ko mu gihe abagabo babo baba bemeye kujya inama nabo yo kuboneza urubyaro,bishoboka ijana ku ijana kuba babigeraho uko bikwiye.

Ibi ngo byagirira akamaro buri wese mu bashakanye n’urugo muri rusange aho kwitana bamwana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyankenke Jolie Beatrice avuga ko mu murenge ayoboye hari ingo 5314. Abashakanye bagize izi ngo baboneza urubyaro ku rugero rwa 61%.

Ati: “ Kuboneza urubyaro tugeze kuri 61% , ugereranije n’ igipimo twari twihaye ubona duhagaze neza, gusa turacyafite byinshi byo gukora kuko bisaba gukomeza gukora ubukangurambaga. Buri mwaka twiha intego,umuhigo tuzagera ho mu kuboneza urubyaro, twari twihaye 60% none twagize 61%.”

Avuga ko ari intambwe nziza bateye ariko ko intego ari ukugera ku 100% .

Nawe yemeza ko abagore aribo bitabira cyane gahunda zo kuboneza urubyaro ugereranyije n’abagabo, agasaba abagabo nabo kumva ko bibareba, bagafasha abo bashakanye.

Umuyobozi w’ akarere ka Gicumbi Felix Ndayambaje avuga ko bazakomeza ubukangurambaga, abagabo bagashishikarizwa kumva akamaro ko gufasha abagore babo kubahiriza gahunda yo kuboneza urubyaro.

Yrangije kandi yibutsa abaturage gusigasira kaburimbo baherutse kubakirwa ya Base-Gicumbi..

Ibitekerezo

  • Iki ni ikibazo kiri ku isi yose.Abagabo babikora bashaka kwishimisha.Bakibagirwa yuko imana yaturemye idusaba ko tubana n’uwo twashakanye tutamuca inyuma,ahubwo tukamukunda cyane.
    Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa