skol
fortebet

Gicumbi: Ba Gitifu basinyiye kurangiza vuba ikibazo cy’ubwiherero byabananira bakirukanwa

Yanditswe: Wednesday 11, Dec 2019

Sponsored Ad

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari mu karere ka Gicumbi bemereye Guverineri Gatabazi JMV ko bagiye kurangiza ikibazo cy’ubwiherero bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2019, byabananira bakirukanwa.

Sponsored Ad

Mu nama Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yagiranye n’aba banyamabanga ndetse n’abashinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu muri aka karere kuri uyu wa 10 Ukuboza 2019, hafashwe ingamba zo kurangiza ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage birimo ikibazo cy’abadafite ubwiherero.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Bwiza.com abitangaza, Guverineri Gatabazi yabwiye aba bayobozi bo mu karere ka Gicumbi ko ikigero cy’ubwiherero kiri hasi cyane bityo bakwiriye kubwongera.

Ati"Uwumva ashaka akazi, nakore uko ashoboye ubwiherero busigaye bube bwubatse muri iyi minsi isigaye kugira ngo umwaka urangire. Niba abona bidashoboka, asezere abivemo."

bwiherero busigaye kubakwa mu karere ka Gicumbi ni 1959. Guverineri Gatabazi arasaba aba bayobozi ko bugomba kuba bwarangiye bitarenze kuri iyi tariki ya 31 Ukuboza.

Ibi byashimangiye n’uyu mukono aba bayobozi bashyize ku mazereno bagiranye n’Umuyobozi w’akarere, Bwana Ndayambaje Felix.

Ikibazo cy’ubwiherero si ubwa mbere kivuzwe mu karere ka Gicumbi kuko mu mpera z’Ukwakira 2019 byatangajwe ko hari ubwiherero busaga 2000 butari bwakubatswe. Byavuzwe kandi ko imiryango igera ku 41000 ari yo ifite ubwiherero bwujuje ibisabwa, mu gihe imiryango 55,000 ifite ubutujuje ibisabwa.

Mu ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gicumbi ni ko kaza ku mwanya wa mbere mu kugira imiryango myinshi itagira ubwiherero (1959), kagakurikirwa na Musanze ifite imiryango 1574. Mu karere ka Rulindo na Gakenke nta muryango udafite ubwiherero, icyo basigaje ni ukubuvugurura bumwe bugasakarwa ubundi bugashyirwaho inzugi.

Ibitekerezo

  • ahubwo batinze kubirukana abaturage bagira isuku gute batagira ubwiherero !!!icyo bahugiraho naho bakura amafaranga gusa ubwiherero nitegeko kuli buli rugo utawufite abishoboye agahanwa udafite ubushobozi umuganda ukabikora ni kibazo kimyumvire gusa ahubwo baba he . ukwezi kumwe gusa

    ahubwo batinze kubirukana abaturage bagira isuku gute batagira ubwiherero !!!icyo bahugiraho naho bakura amafaranga gusa ubwiherero nitegeko kuli buli rugo utawufite abishoboye agahanwa udafite ubushobozi umuganda ukabikora ni kibazo kimyumvire gusa ahubwo baba he . ukwezi kumwe gusa

    ahubwo batinze kubirukana abaturage bagira isuku gute batagira ubwiherero !!!icyo bahugiraho naho bakura amafaranga gusa ubwiherero nitegeko kuli buli rugo utawufite abishoboye agahanwa udafite ubushobozi umuganda ukabikora ni kibazo kimyumvire gusa ahubwo baba he . ukwezi kumwe gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa