skol
fortebet

Gicumbi : Umuganga wasambanyije umugore ari kumubyaza yakatiwe igifungo cy’imyaka 10

Yanditswe: Sunday 24, Feb 2019

Sponsored Ad

Umuganga witwa Mutabaruka Jean Bosco utuye mu Karere ka Gicumbi , Umurenge wa Rubaya ,Akagari ka Muguramo yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 azira icyaha cyo gusambanya Umugore arimo kumubyaza.

Sponsored Ad

Urukiko rwemeje ko ibyaha ubushinjacyaha birega Mutabaruka bimuhama, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka icumi n’ ihazabu ya Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000Frw).

Mutabaruka yahakanye iki cyaha yaregwaga avuga ko ibyo bintu ubushinjacyaha bumurega bidashoboka aho yemeje ko byaba ari amahano akomeye umuganga asambanyije umugore uri kubyara.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso bifatika birimo n’ibimenyetso by’abahanga byapimwe ku mwenda w’imbere wari wambawe na Mutabaruka bigaragaza ko hariho amaraso y’uwo mubyeyi yabyazaga.

Kuwa 15 Gashyantare 2019 Mutabaruka yahamwe n’icyaha ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka icumi n’ihazabu ya Miliyoni y’amafranga y’Urwanda (1.000.000Frw) nk’uko byari byasabwe n’Ubushinjacyaha, bushingiye ku ngingo ya 197 y’Itegeko Ngenga n0 01/2012 ryo ku wa 02/05/2012 ivuga ko iyo gufata ku ngufu byakozwe ku muntu ugeze mu zabukuru, ufite ubumuga cyangwa w’umurwayi , igihano kiba kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi Magana atanu (500Frw) kugeza kuri Miliyoni imwe. (1.000.000frw).

Source:Bwiza.com

Ibitekerezo

  • Niyemere awunywe.ariko sinzi niba bishoboka gusambanya umugore uri kubyara niyo baguha amafaranga ngo ubikore

    Sex rwose yatwaye abantu.Ibi birakurikira inkuru iri hano y’umunyamakuru Fatty wafashe umwana w’imyaka 16,nyamara afite umugore.Nubwo abantu millions and millions bishimisha mu busambanyi,bajye bamenya ko icyo cyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli Paradizo.
    Kwishimisha akanya gato bikazakubuza kubaho iteka,ni ukugira ubwenge buke.Biterwa nuko abantu basuzugura Imana kandi ntibemere UBUHANUZI bwayo dutegereje.Iyi si izaba paradizo nkuko bible ivuga ahantu henshi.Soma 2 Petero 3:13.Ariko Imana izabanza ikure mu isi abanyabyaha bose banga kumva nkuko Imigani 2:21,22 havuga.It is a matter of time.Abantu batita ku bintu byerekeye Imana,Bible ibafata nk’inyamaswa "zitagira ubwenge",zirira zikinywera gusa,zitegereje kubagwa.
    Abantu bumvira Imana,nubwo nabo bapfa,izabazura ku Munsi w’Imperuka.Soma Yohana 6:40.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa