skol
fortebet

Gicumbi:Umugore yishe umugabo we amukubise umuhini mu mutwe

Yanditswe: Sunday 17, Mar 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Dative Nyiranzayino w’imyaka 27 utuye mu murenge wa Ruvune, Akagari ka Rebero,mu karere ka Gicumbi aravugwaho gukubita umugabo we witwa Damascene Rusigajiki umuhini mu mutwe bikamuviramo urupfu mu ijoro ryo kuwa Gatanu Taliki ya15 Werurwe 2019.

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko uyu mugore Nyiranzayino yakubise umugabo we Rushigajiki umuhini amwibye umugono nyuma y’aho bari bamaze akanya barwanye agahunga.

Nyiranzayino ngo yagiye hanze nyuma yo kurwana n’uyu n’umugabo we,aragenda uyu mugabo ajya kuryama azi ngo intambara irarangiye,nibwo uyu mugore yinjiye mu nzu afite umuhini awumukubita mu mutwe,ahita ata ubwenge.

Rusigajiki yabonye umugore we agiye hanze nyuma y’intambara, asubira kwiryamira azi ko wenda umugore agiye kurara mu baturanyi cyangwa ahandi ahubwo we yagiye kuzana umuhini wo kumukubita mu mutwe.Uyu muhini washegeshe bikomeye Rushigajiki biza kumuviramo urupfu.

Nyiranzayino wari wakubise uyu mugabo we wamurushaga imyaka 30 umuhini agahita ajya kuryama mu kindi cyumba, yategereje ko mu gitondo umugabo yeguka arabibura agiye kureba asanga yapfuye.

Dativa Nyiranzayino ngo yahise ajya kwirega kuri DASSO yo ku murenge, baje kureba basanga koko Rusigajiki yapfuye.Uyu mugabo n’umugore ngo nta mwana bari bafitanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa