skol
fortebet

Gicumbi: Umunyamakuru w’imikino yatawe muri yombi nyuma yo gukubita agakomeretsa umwarimukazi

Yanditswe: Saturday 19, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Mu karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’umunyamakuru wa Radio Ishingiro watawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umwarimukazi.

Sponsored Ad

Uyu munyamakuru yafunzwe tariki ya 15 Ukuboza 2020, nyuma y’amakuru yo gukubita umwarimukazi wacumbikiye umugore we wari wahunze amakimbirane bari bafitanye.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uwo munyamakuru yafashwe ndetse ahita afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Byumba.

Ati “Yakubise anakomeretsa umubyeyi w’imyaka 40 akaba ari n’umwarimukazi. Byabereye mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi.’’

Amakuru dukesha BWIZA, nayo ikaba iyakesha bamwe mu ncuti za hafi z’uriya munyamakuru usanzwe akora ibiganiro by’imikino kuri Radio Ishingiro, ni uko yakubise uwo mwarimu inshyi zo mu maso akanava amaraso.

Uyu usanzwe ari umunyamakuru wa kiriya gitangazamakuru yabwiye BWIZA ko uriya munyamakuru yari yarekuwe ejo ku wa Kane, gusa akaba atazi niba yongeye gutabwa muri yombi.

Mu ibazwa ry’ibanze, ukekwa w’imyaka 30 yavuze ko icyo yahoye uwo mwarimukazi ari uko yahaye icumbi umugore we nk’uko umuvugizi wa RIB yakomeje abisobanura.

Ati: “Umugore w’umunyamakuru yatse icumbi amuhunga kubera amakimbirane yo mu ngo ashingiye ku gucana inyuma no gutotezwa. Undi yagiye kumureba ahita ahura n’uwo mwarimukazi aramukubita, amuziza ko yacumbikiye umugore we.’’

Ingingo 121 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko uhamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa