skol
fortebet

GIHANGA- Ngomijana yazengurutse u Rwanda rwose abona kuruhanga

Yanditswe: Sunday 08, Apr 2018

Sponsored Ad

Abantu benshi bakunze kwibaza ibibazo byerekeye ubwami bw’u Rwanda rwo hambere cyane cyane ku mwami wa mbere warutegetse ariwe Gihanga Ngomijana. Amateka y’uyu mwami yuzuyemo imigani ariko ibyo ntibivuga ko nta by’ukuri byabamo kuko burya n’umugani ugana akariho’.
Nkuko umuhanga mu by’amateka y’u Rwanda, Padiri Alegisi Kagame yabyanditse mu girtabo yise”Inganji Karinga”,uyu ntagira izina ry’ababyeyi nk’uko byari bimenyerewe ku bandi bami b’u Rwanda. Izina ry’ubwami ni Gihanga naho irya Ngomijana (...)

Sponsored Ad

Abantu benshi bakunze kwibaza ibibazo byerekeye ubwami bw’u Rwanda rwo hambere cyane cyane ku mwami wa mbere warutegetse ariwe Gihanga Ngomijana. Amateka y’uyu mwami yuzuyemo imigani ariko ibyo ntibivuga ko nta by’ukuri byabamo kuko burya n’umugani ugana akariho’.

Nkuko umuhanga mu by’amateka y’u Rwanda, Padiri Alegisi Kagame yabyanditse mu girtabo yise”Inganji Karinga”,uyu ntagira izina ry’ababyeyi nk’uko byari bimenyerewe ku bandi bami b’u Rwanda. Izina ry’ubwami ni Gihanga naho irya Ngomijana cyangwa Nyangoma ngo ni igisingizo uyu mwami yahimbiwe n’abasizi nk’uko uyu mwanditsi abivuga. Ibi ngo abasizi babimwise bashaka kugaragaza ko ari we waremye ingoma I Rwanda kandi ingoma yaremye itazahanguka.

Se wa Gihanga ngo yari Kazi naho nyina akaba Nyirarukangaga umukobwa wa Nyamigezi ya Kabeje watwaraga mu Mubari. Gusa Kazi yari ikimanuka kandi amateka y’ibimanuka akunze gufatwa nk’umugani kuko nta bimenyetso bigaragaza ko ibimanuka byabayeho usibye kubishyira mu bitekerezo. Nk’uko bivugwa mu bitekerezo,Kigwa ngo yamanukiye mu Mubari ava mu ijuru abyara Gisa,uyu abyara Merano,Merano abyara Kijuru,uyu abyara Landa nawe abyara Muntu waje kubyara Kazi se wa Gihanga. Kazi yaje gusaza arapfa maze ngo ba nyirarume bashaka uburyo bazica Gihanga kuko indagu zari zagaragaje ko azabaca ku ngoma.

Gihanga ngo yavuye mu Mubari ari kumwe n’abagaragu be batatu: Gahu, Gakara na Kazigaba bagana mu Buganza bwa Ruguru batunzwe n’umuhigo bageze I Gasabo barahatura baza kuhava berekeza mu Bwanacyambwe bambuka Nyabarongo bakomeza mu Nduga bagera mu Bungwe(mu majyepfo) bahasanga umwami waho: Rwamba bamutura amacumu n’izindi ntwaro z’ibyuma,icyo gihe bitabagaho kuko abantu bitwazaga ibisongo. Aho mu Bungwe ngo Gihanga yarahatinze ndetse anahashinga uruganda rwe rw’ubucuruzi kuko ngo yagendanaga inyundo ze bityo ngo akajya acurira Rwamba ibyo ashatse byose bituma maushyingira umukobwa we Nyirampirangwe.

Gihanga yaje kuva mu Bungwe arahindukira aho gukomeza agana I Burundi agaruka ruguru yambuka Mwogo mu Bufundu ageze mu Bunyambiriri(mu cyahoze ari Gikongoro) bahavumbura impongo y’umweru biyemeza kuyikurikira kuko babonaga idasanzwe.Impongo bayirutseho iminsi myinshi kandi mu mashyamba y’inzitane bituma bahinguka mu Kinyaga ahatwaraga umwami witwaga Ngabo,igihugu cye kigafata hakurya ya Rusizi no hakuna yayo. Uwo mwami ngo Gihanga yamuhaye amaturo barashyikirana kugeza ubwo uyu mwami amushyingiye umukobwa we Nyangobero maze akomeza urugendo akikiye inkombe y’ikiyaga cya Kivu yerekeza mu Bugoyi hatwarwaga na Jeni rya Rurenge aramutura maze Jeni amushyingira Nyamususa.

Gihanga avuye mu Bugoyi yakomereje mu Rwankeli(mu cyahoze ari Ruhengeri) yururukira mu Buhanga ari naho yaremeye ingoma z’ingabe za mbere; iyitwaga Rwoga n’izayo arizo: Barengurubibi,Cyimumugizi na Butare. Avuye mu Buhanga, Gihanga yerekeje mu Bugarura anyura mu Kibari asubira mu Buriza agaruka mu Buganza ageze I Gatsibo aba ageze mu zabukuru araga ingoma abana be batatu yari yarabyaranye na Nyamasusa umukobwa wa Jeni. Gahima yagabanye ingoma y’I Rwanda ahabwa izina ry’ubwami rya Kanyarwanda, Mugondo aragwa Ubugesera izina ry’ubwami yitwa Kanyabugesera naho Sabugabo agabana I Ndorwa yitwa Kanyandorwa. Ibirori byo kubaraga ingoma ngo byabereye I Nyamirembe ya Humure mu Mutara. Gusa nk’uko muri iki gitekerezo bivugwa ngo si aba bana bonyine Gihanga yabyaye kuko ngo hari n’abandi barimo Kanyabungo yabyaranye na Nyirangabo

Ku byerekeranye n’urugendo rwa Gihanga,Padiri Alegisi Kagame yemera ko rushobora kuba rwarabayeho kuko inzira umwami yanyuzemo umuntu wese ushiritse ubute kandi ufite amaguru yarugenda n’ubwo avuga ko byamufata igihe kitari munsi y’ukwezi. Uretse n’ibyo kandi Padiri Kagame avuga ko muri izo nzira Gihanga yagiye anyura uhasanga bimwe mu bigabiro byamwitiriwe ndetse n’ibintu by’urwibutso rw’uko yaba yarahageze. Uyu mwanditsi avuga ko nko mu Buhanga mu kibaya cya Mukungwa hahoze ikigabiro(ikivumu kinini cyarangaga ingoro y’umwami) cy’aho yari atuye,uretse n’ibyo kandi ingabe ya mbere ya Gihanga yitwaga Nyamiringa,Padiri Kagame avuga ko yayibonye kuko ngo yahoze I bwami ari nawe abami bo mu Bunyabungo bakomokaho,Gashubi ukomokwaho n’abami bo mu Bushubi na Gafomo.

Src: Telesonga

Ibitekerezo

  • Ndabashimiye kumateka meza mutugejejeho ariko mwatubwira iby’ibyo bimanuka.

    Ndabashimi ye,ariko muzatubwire amateka ya ndahiro cyamatare.

    Ndabashimi ye,ariko muzatubwire amateka ya ndahiro cyamatare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa