skol
fortebet

Gikondo:Umusore yagwatirije telefone kugira ngo abashe kubona amafaranga y’indaya bararanye yari yanze kumuha imyenda ye n’inkweto

Yanditswe: Wednesday 31, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

FOTO@Internet

Umusore w’imyaka 32 y’amavuko wo mu Karere ka Kicukiro, yagwatirije telefone ye kugira ngo abashe kubona amafaranga yo kwishyura indaya bararanye.

Sponsored Ad

Uyu musore yagwatije telefone ye yo mu bwoko bwa TECNO ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

Abaturage b’i Gikondo ahazwi nka sodoma biboneye iby’uyu musore, bavuga ko yagwatirije telefone ye nyuma y’uko indaya bari basambanye yanze kumuha imyenda n’inkweto yari yambaye atabanje kuyishyura 5000 FRW bumvikanye.

Bavuga ko nyuma y’uko uyu musore abonye ko iyo ndaya itangiye kumusohora mu nzu atambaye imyenda n’inkweto, yanze guseba biba ngombwa ko agwatiriza telefone yari afite kugira ngo ayishyure.

Uwitwa Muhizi Yannick yagize ati “Biriwe banywera muri Expo [imurikagurisha], noneho abura amafaranga 5000 FRW byo kwishyura iyo ndaya, nibwo yahise ifatira imyenda n’inkweto ze kugira ngo agende abanje kumwishyura.”

Akomeza avuga ko nyuma uwo musore yahise ahamagara umukanishi w’inshuti ye aba ari we umwishyurira ayo mafaranga ariko na we asigarana telefone ye kuko bemeranyije ko azayimusubiza ari uko abanje kuyamwishyura.

Uyu mukobwa wicuruza we yanze kugira byinshi avuga ariko abwira IGIHE dukesha iyi nkuru ko yahisemo gufatira myenda na telefone y’uyu musore kugira ngo atamwambura amafaranga bari bumvikanye kuko ngo atari inshuro ya mbere bari baryamanye akagenda atamwishyuye.

Gusa uyu musore akimara kwishyura iyi ndaya ubwo yasohokaga mu nzu izindi ndaya zashatse kumukubita kubera ingeso ye yo gukunda kuryamana nazo nyuma agashaka kuzambura ariko arapfukama azisaba imbabazi.

Ibitekerezo

  • mbega shitani,ubwo se ko ko ntiyahasebeye,ariko mujye mwubaka ingo. mugire ubuzima bufite umurongo,ayo mwanywereye ntahahiye urugo niminsi itatu,warangiza ukabura ayo. kwishyura ukajya gupfukamira indaya,Imana ibarengere kdi ibahe imbaraga zo kuva mubyaha kuko ntanyungu zabyo uretse kwanika uwabyirunduriyemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa