skol
fortebet

Gira ihene mubyeyi, Gira urukwavu, inkoko mwana,…Ibiraje ishinga Dr Frank

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2017

Sponsored Ad

Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka, Democratic Green Party avuga ko abanyarwanda nibamutora akaba Perezida w’Igihugu, afite gahunda nyinshi zirimo guteza imbere imirimo iciriritse, guhindura ubuzima bw’umuturage binyuze mu kumworoza amatungo magufi.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017 ubwo yagezaga imigabo n’imigambi ku baturage. Ni umuhango wabereye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo.
Frank ‘Kimaranzara’ avuga ko azaharanira guteza imbere imibereho (...)

Sponsored Ad

Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka, Democratic Green Party avuga ko abanyarwanda nibamutora akaba Perezida w’Igihugu, afite gahunda nyinshi zirimo guteza imbere imirimo iciriritse, guhindura ubuzima bw’umuturage binyuze mu kumworoza amatungo magufi.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017 ubwo yagezaga imigabo n’imigambi ku baturage. Ni umuhango wabereye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo.

Frank ‘Kimaranzara’ avuga ko azaharanira guteza imbere imibereho y’abanyarwanda, ngo azazamura urwego rw’abacuruza udutaro, abatwara abantu n’ibintu ku binyabiziga. Yavuze ko azashyiraho gahunda yo koroza amatungo magufi ku bana n’abagore ndetse no gufasha urubyiruko kwihangira imirimo iruteza imbere habaho guhuza abashomeri n’abafite imirimo.

Yagize ati”abakora imirimo mito umuntu yakwita ko iciriritse ntibakwiye kwirengagizwa cyangwa gucibwa intege kuko usanga ari bo bafatiye runini abaturage. “

Ngo abacururiza mu muhanda bakwiye gauhabwa imyenda n’ibyangombwa bibaranga ndetse bagahabwa amabwiriza abagenga no gukoresha ibikoresho bifite isuku.

Yagize ati”bariya badufatiye runini kuko babasha kugeza ku baturage ibyo bakeneye bityo na bo bakanabasha kwiteza imbere. Igisubizo si ukubaca, ahubwo ni ukunoza uburyo wo gukoramo ukabarinda gukorera mu kavuyo ndetse ukabaha n’ibibaranga.”

Dr Habineza, yanavuze ko azashyiraho gahunda ya Gira ihene mubyeyi, Gira urukwavu, inkoko mwana, aho abana bato b’abanyeshuri bazabasha korozwa amatungo magufi yabafasha kwirwanaho kandi bari no mu buzima bw’ishuri.

Ibitekerezo

  • Ngaho rero bazajya bakwirahira ngo yampaye inkoko, urukwavu, inyama,...!!!!! Ahaa twe tuzi yampaye inka nyakubahwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa