skol
fortebet

Gisagara: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we amukubise umutwe ku nzu

Yanditswe: Sunday 13, Oct 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa witwa Mpakaniye Emmanuel ukomoka mu murenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara yatawe muri yombi ashinjwa kwica umugore we Nabanjye Angelique amukubise umutwe ku nzu.

Sponsored Ad

Uyu Mpakaniye yakubise uyu mugore we bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amatageko ahagana saa saa yine n’igice z’ijoro ryo kuwa 12 Ukwakira 2019, abaturanyi babo bomvise umugore atabaza baramutabara ariko basanga akiri muzima gusa uyu mugore yaje gupfa nyuma.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mukomacara uyu muryango utuyemo witwa Butera Theogene yatangarije itangazamakuru ko uyu mugabo yaba yakubise umugore umutwe ku nzu bikamuviramo kubura ubuzima.

Yagize ati “Abaturanyi bagezeyo basanga umudamu atarapfa,ariko mu minota mike yahise ashyiramo umwuka. Nta kintu twasanze yamukubitishije, ariko mbere y’uko apfa yatubwiye ko yamukubise umutwe ku nzu. Twaketse ko uko kumukubita umutwe ku nzu, aribyo byamuviriyemo gupfa.”

Butera yavuze ko uyu mugore yapfuye ubwo bashakaga uko bamugeza kwa muganga ngo yitabweho.

Uyu mugabo n’uyu wari umugore we bose bavutse mu mwaka wa 1993, bakaba bari bafitanye umwana 1 w’umwaka n’amezi 5 gusa abaturanyi babo bavuze ko bari basanzwe babanye neza.

Mpakaniye yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano ajya gucumbikirwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB Rukorera i Muganza, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wo wajyanwe ku bitaro bya Kibirizi.

Ibitekerezo

  • Birababaje cyane gusa IMANA Imwakire mubayo naho umugome akanirwe urumukwiye!

    Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hicwa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n’abagabo.Muli South Africa, buri masaha atatu hicwa umugore.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose.Impamvu mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,ibiyobyabwenge,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa