skol
fortebet

Gisagara: Umukecuru ufite umubiri wazanye amagaragamba avuga ko byatewe n’ ibiheri birara bimurya

Yanditswe: Wednesday 20, Sep 2017

Sponsored Ad

Umukecuru wo mu karere ka Gatsibo uri mu kigero cy’ imyaka 55 uruhu rwe rwazanye amagaragamba umubiri wose. Avuga ko ari ibiheri birara bimurya agasaba ubuyobozi kubashakira umuti w’ ibi biheri kuko ngo bimaze kuba ikiza mu gace atuyemo.
Uyu mukecuru twahaye amazina ya Mukanama Stephanie atuye mu mudugudu wa Ruhuha, Akagari ka Gakoma, umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara. Ni hafi y’ ahitwa Ngozi mu gihugu cy’ u Burundi. Mukanama yatangarije Umuryango ko kuba umubiri warazanye amagaragamba (...)

Sponsored Ad

Umukecuru wo mu karere ka Gatsibo uri mu kigero cy’ imyaka 55 uruhu rwe rwazanye amagaragamba umubiri wose. Avuga ko ari ibiheri birara bimurya agasaba ubuyobozi kubashakira umuti w’ ibi biheri kuko ngo bimaze kuba ikiza mu gace atuyemo.

Uyu mukecuru twahaye amazina ya Mukanama Stephanie atuye mu mudugudu wa Ruhuha, Akagari ka Gakoma, umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara. Ni hafi y’ ahitwa Ngozi mu gihugu cy’ u Burundi.

Mukanama yatangarije Umuryango ko kuba umubiri warazanye amagaragamba atariko yavutse, cyangwa ubundi burwayi bw’ uruhu yarwaye ko ahubwo ari ibiheri byibasiye agace batuyemo.

Mukanama yavuze ko iki kibazo bakimaranye amezi agera kuri atatu ndetse ko n’ ubuyobozi bw’ umudugudu bukizi.

Yagize ati “Uku kuboko bwanjye ni ibiheri byakugize gutya, no mu mutwe hose ubu ni uku hameze. Ino mbona hafi ya twese tubirwaye ngo byabuze imiti ra!”

Yakomeje agira ati “Abayobozi b’ imidugudu se bose hari utazi ko ibiheri byayogoje inaha hose! Twifuza ko twataha mu mazu yacu tukareba ko twahumeka”

Aba baturage basaba ubuyobozi ko kubaterera imiti mu mazu. Umugabo uri mu kigero cy’ imyaka 45 yatangarije Umuryango ko iwe mu rugo iki kibazo cy’ ibiheri gihari.

Yagize ati "Ibiheri nanjye aho ntuye birahari, njya mbona umugore w’ iwanjye ashyushya amazi akabineho ariko mbona ntacyo bitanga"

Umukozi w’ umurenge wa Mamba ushinzwe ubutaka n’ imiturire yatangarije Umuryango ko iki kibazo cy’ ibiheri batari bakizi, avuga ko ubwo bakimenye bagiye kugikurikirana.

Yagize ati “Naje hano mpagarariye umuyobozi w’ umurenge, iki kibazo cy’ ibiheri ndabivuganaho n’ umuyobozi kugira ngo tube twabasura kuburyo bwihuse kugira turebe niba kinahari tugishakire umuti”

Ubuyobozi bw’ akarere ka Gisagara buragira aba baturage inama yo kongera isuku, mugihe bagitegereje ko batererwa umuti. Ibi ngo ni murwego rwo kugira ngo batazimukana utu dukoko ubwo bazaba bimukira muri uyu mudugudu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa