skol
fortebet

GISOZI:Umusore yarashwe arapfa ubwo yarimo yiba

Yanditswe: Saturday 10, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umusore w’imyaka hafi 35 y’amavuko utamenyekanye neza amazina ye yarasiwe mu Mudugudu wa Nyakariba, Akagari ka Musezero, mu murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo ahita apfa.

Sponsored Ad

Bivugwa ko uwarashwe yashatse gutema umwe mu Bapolisi bari basanze acukura inzu y’abandi.Abapolisi bari ku irondo ngo basanze uriya musore ari gucukura inzu y’uwitwa Innocent Hakuzwimana undi abikanze aza ashaka kubatemesha umuhoro, umwe muri bo aramusara ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musezero, Leoncie Mukankurunziza yavuze ko ayo makuru ari yo, ko uriya musore yitwikiriye igicuku akajya gucukura inzu ba nyirayo basinziriye.

Ati: “Urumva ni umujura wari urimo acukura inzu mu Mudugudu wa Byimana, mu Kagari nyobora ka Musezero. Ba nyiri urugo ntibari babimenye kuko bari basinziriye, urumva aho amasaha yari ageze. Abapolisi bari ku irondo baramubona bajya kureba uko bimeze bamwegereye aza afite umuhoro Umupolisi aramurasa arapfa.”

Mukankurunziza asaba abaturage gukomeza gukorana n’abashinzwe umutekano bakaba maso. Ashima Polisi ko ikora akazi kayo neza.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi na we avuga ko biriya byaraye bibaye ariko agasaba abafite umutima wo kwiba abandi kuwikuramo.

Ati: “Abaturage bumve ko gukora ibyaha ari ikizira kandi ufashwe agikora ajye yemera afatwe ashyikirizwe Ubugenzacyaha aho kugira ngo arwanye abashinzwe umukano.”

Na we asaba abaturage gukomeza gukorana na Polisi mu kwicungira umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa