skol
fortebet

Gitifu w’umurenge wa Muhanga yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 19

Yanditswe: Saturday 10, Aug 2019

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (R.I.B) rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga,Ntezirembo Jean Claude, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 09/Kanama 2019,ukekwaho gufata ku ngufu Umukobwa w’Imyaka 19 y’amavuko.

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko uyu Gitifu yari afitanye ibibazo na Mayor wa Muhanga, abandi bakemeza ko yaguye mu mutego wo gusambanya uyu mukobwa bivugwa ko yakoraga mu kabari k’I Muhanga

Uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko Gitifu yamujyanye mu rugo iwe agiye gufata ibikoresho byo mu Kabari akoramo byari iwe, nyuma ngo amusaba ko baryamana undi arabyemera.

Yagize ati: “Nageze iwe ansaba ko turarana ndabyemera burinda bucya.”Avuga ko mu gitondo batandukanye agahita ajya gutanga ikirego kuri R.I.B.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice avuga ko yamenye ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uriya Murenge afunze ashinjwa gufata ku ngufu, akaba ari kuri Sitasiyo ya RIB i Nyamabuye,gusa ahakana ko atakora ikosa ryo guteza umukobwa ukora mu kabari gitifu.

Yagize ati “Iyo umuntu agaragurika ntabura icyo yitwaza, reka dutegereze ibizava mu iperereza.”

Bamwe mu bantu bakorana n’uyu gitifu watangiye aka kazi muri Werurwe 2018, bavuze ko yahoraga ababwira ko Umuyobozi w’Akarere atamwumva ko ndetse hari abo yakoreshaga kugira ngo bamunanize.

Ibitekerezo

  • Uwo mukobwa yagiye kurega ate kandi yarasabwe agatanga? harimo ikindi kibazo cyirenze gusambanwa.

    Hali, ibintu biba bigomba gusobanuka gufata kungufu niki!! ababizi kundusha, bambwira, uko umukobwa ubwe yivugira nkurikije ibyanditswe nageze, iwe ansaba, ko turarana, ( NDABYEMERA ) bukeye njya kumurega kuli, RIB ntabwo avuga ko yamufashe atabishaka, babyumvikanye ikibazo cyanjye, ubwo byitwa gufata kungufu ! !! nibyitwa ko biraba bivugako nuryamanye nindaya ishatse yajya kumurega gufatwa, kungufu mumfashe hari, ibiba abantu batabizi, mbaye, mbashimiye *

    Ntezirembo ntibitangaje kuba yafata umukobwa ku ngutumye kuko ukunda munsi y’amajipo cyane. Yaraye umugorewe w’isezerano ajya kwinjira undi I NYANZA, ndetse nabandi yagiye abyara.

    Ntezirembo nta kibi atakora. Niba hari abantu babagome cyane YAZA mu bambere. Ni umuhehesi mubishyire cyane ahubwo yatanze kwigaragaza.
    Umugore we yataye Huye niwe ubizi

    Ngenumva moyor ntacyaha afite kuko ntahagara garako uwo mukobwa yafashwe ku ngufu

    Ahubwo se,ko uwo mukobwa ku myaka ye yubukure arengejeho umwe,akaba yarijyanye,akaba yarasabwe kurara akabyemera,akaba nta ninduru yavugije ngo be kumutabara !? Ubwo koko uyu gitifu kweli ntazize ubusa

    Yegoko! Ndumva bitoroshye wa mugani uwo gitifu yaba yanagambaniwe....sinumva babyumvukanye se?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa