Green Party ifite intego yo gutsindira 20% by’ imyanya y’ abadepite

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 9 June 2018 Yasuwe: 432

Ishyaka riharahira Demukarasi no kurengera Ibidukikije DGPR ryatangaje ko rikomeje imyiteguro y’ amatora y’ abadepite ateganyijwe muri Nzeli uyu mwaka ndetse ko rifite intego yo gutsindira 20% by’imyanya izahatanirwa mu Inteko

Perezida wa DGPR, Dr Frank Habineza yatangarije The New Times ko biteguye gutanga urutonde rw’ abakandika ruzaba ruriho abakandida 60.

Yagize ati “Ishyaka ryatangiye kwitegura aamatora mu Ukwakira umwaka ushize. Twatangiye dukora inama ku rwego rw’ akarere tugatora abakandida babiri umugabo n’ umugore muri buri karere, iki gikorwa cyarangiye muri Gicurasi”

Habineza wari wiyamamarije umwanya wa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda umwaka ushize ni umwe mu bari ku rutonde rw’ abifuza kuba abadepite.

Ishyaka DGPR rifite kongere yaguye tariki 23 Kamena izemerezwamo umurongo mugari w’ ibitekerezo(manifesto) bazagenderaho mu matora y’ abadepite nk’ uko Habineza yabitangaje.

Dr Habineza yavuze ko ishyaka rizakora ibishoboka byose rikuzuza ibisabwa n’ itegeko rigenga amatora harimo no kuba abakandida bafite ibyemezo by’ uko bafunzwe cyangwa batafunzwe bigakorwa mbere y’ uko aba bakandida bemezwa na kongere y’ ishyaka DGPR.

Mu matora aheruka y’ umukuru w’ igihugu Dr Habineza wari umukandida w’ ishyaka DGPR yagize amajwi 0,47, Perezida Paul Kagame wari watanzwe n’ ishyaka FPR inkotanyi atsinda amatora n’ amajwi 98.63 naho Phillippe Mpayimana wari umukandida wigenga agira 0.73.

Habineza afite icyizere ko ishyaka rye rizatsindira imyanya myinshi mu matora y’ abadepite.

Ati “Dufite icyizere ko tutazabura nibura 20% by’ amajwi yose mu gihugu….Dutegereje kureba amashyaka azishyirahamwe na FPR ariko uyu mwaka dufite amahirwe aruta ay’ umwaka ushize”.

Ishyaka DGPR ryashinzwe muri Kanama 2009, rifite umurongo w’ ishyaka ritavuga rumwe n’ ubutegetsi.
Inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda igizwe n’ abadepite 80.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Kagame yavuze aho agejeje amenya ururimi rw’Igifaransa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahishuye ko amaze kumenya...
16 October 2018 Yasuwe: 2560 1

Mu Rwanda hatangijwe amasomo ajyanye n’ubwenge bw’ubukorano azamara...

Ikigo Nyafurika gitanga ubumenyi bushingiye ku mibare, AIMS, cyatangiye...
15 October 2018 Yasuwe: 819 1

Mu mezi 6, u Rwanda rwahombye miliyari 204 n’ abaturage barenga 200 kubera...

Minisiteri y’ Ibiza no gucyura impunzi Midimar, yatangaje ko mu mezi...
15 October 2018 Yasuwe: 585 0

‘Dufite Abanyarwanda bajya kwanduranya mu gihugu cy’abaturanyi’- Gen. Mubarak...

Gen. Mubarak Muganga yaburiye abanyarwanda bajya kwanduranya muri Tanzania...
14 October 2018 Yasuwe: 3475 0

Pro- Femmes Twese Hamwe yishimiye itorwa rya Mushikiwabo

Profemmes Twese Hamwe yishimiye itorwa rya Mushikiwabo Abanyamuryango b’...
13 October 2018 Yasuwe: 321 0

Umwana w’umukobwa yabonye inzoka nini cyane mu cyumba cye nijoro...

Umukobwa witwa Ashleigh Muller w’imyaka 19,ukomoka mu mujyi wa Brisbane muri...
12 October 2018 Yasuwe: 3923 0