skol
fortebet

Green Party yemeje 55 bazayihagararira mu matora y’ abadepite

Yanditswe: Saturday 23, Jun 2018

Sponsored Ad

Ishyaka ritavuga rumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda Democratic Green Party of Rwanda kuri uyu wa Gatandatu ryakoze kongere yaguye yemerejwemo urutonde rw’ agateganyo rw’ abakandida bazahagararira iri shyaka mu matora y’ abadepite.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ iri shyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije Dr Frank Habineza yabwiye itangazamakuru ko nubwo uru rutonde rwemejwe na kongere hari ibikirimo gusuzumwa.

Yagize ati “Kongere yemeje urutonde rw’ abantu 55 barimo abahagarariye uturere n’ abahagarariye inzego nkuru z’ ishyaka.”

Mu Ugushyingo 2017 nibwo ishyaka DGPR ryatangiye gushaka abakandida bazarihagararira mu matora y’ abadepite ateganyijwe mu ntangiro za Nzeli 2018.

Buri karere kagiye gatanga abantu babiri barimo umugabo n’ umugore. Muri aba 55 bemejwe na kongere ya gatatu yaguye y’ ishyaka DGPR harimo na Dr Frank Habineza uriyobora.

Uretse kwemeza uru rutonde rw’ abakandinda iyi kongere yanatoye abayobozi bashya b’ ishyaka kuko abasanzwe manda yabo yarangiye uyu mwaka. Iri shyaka ryatangijwe muri 2013 nyuma y’ amatora y’ abadepite aheruka. Bivuze ko ari ku nshuro ya mbere iri shyaka rigiye kwiyamamaza rishaka imyanya mu nteko ishinga amategeko.

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ugizwe n’imyanya 80 ariko ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga.


Dr Frank Habineza

Ishyaka Green Party ngo nubwo ryatanze abantu 55 ku rutonde rw’ agateganyo rw’ abakandida haracyarimo gusuzumwa niba bujuje ibisabwa birimo no kuba ushaka kuba umukandida atarafunzwe igihe kingana cyangwa kirengeje amezi 6.

Tariki 12 Nyakanga 2018 nibwo iri shyaka rizajyana urutonde rw’ abakandida muri komisiyo y’ amatora kugira ngo nayo isuzume niba bujuje ibisabwa.

DGPR rivuga ko abagore baririmo nabo bemerewe guhatanira imyanya 24 yo mu nteko yahariwe abagore.

Kongere yanemeje umurongo wa politiki uvuguruye. Impamvu wiswe umurongo uvuguruye ngo ni uko hari ibyo bari bashyize ku rutonde rw’ ibikwiye gukorwa Leta y’ u Rwanda yatangiye gukora.

Dr Frank Habineza avuga ko muri byo harimo ikoreshwa ry’ icyogajuru no gushyira ikigo nderabuzima kuri buri kagari, ibi ngo leta y’ u Rwanda yatangiye kugira icyo ibikoraho.



Christine Mukabunani umuyobozi wa PS imberakuri


Abayobozi bashya b’ ishyaka Democratic Green Party of Rwanda


Dr Frank Habineza asuhuzanya na Komiseri wa FPR , Wellers Gasamagera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa