skol
fortebet

Francis Gatare ntiyavanywe mu bagize Inama y’Abaminisitiri y’u Rwanda

Yanditswe: Monday 06, Feb 2017

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko Gatare Francis, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye na Peteroli ari mu bagize Inama y’Abaminisitiri nubwo bitari byigeze bivugwa mu byemezo by’inama yabo yabaye mu cyumweru gishize.
Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri iheruka, yabaye ku wa Gatanu ku ya 3 Gashyantare 2017, ivuga ko Francis Gatare wari umaze igihe kigera mu myaka itatu ari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) yakuwe kuri uyu mwanya agirwa umuyobozi (...)

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko Gatare Francis, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye na Peteroli ari mu bagize Inama y’Abaminisitiri nubwo bitari byigeze bivugwa mu byemezo by’inama yabo yabaye mu cyumweru gishize.

Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri iheruka, yabaye ku wa Gatanu ku ya 3 Gashyantare 2017, ivuga ko Francis Gatare wari umaze igihe kigera mu myaka itatu ari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) yakuwe kuri uyu mwanya agirwa umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe amabuye y’agaciro, ibikomoka kuri peteroli na gaze, asimburwa na Akamanzi Clare wari umaze amezi macye akora mu biro bya Perezida wa Repubulika ubu wagizwe umuyobozi mukuru wa RDB.

Gatare nk’uyoboye RDB, yari umwe mu bagize Inama y’Abaminisitiri, ariko muri iyo myanzuro byagaragaraga ko mu nshingano nshya yahawe yavanwe muri iyo nama.

Kuri uyu wa 6 Gashyantare, mu kiganiro n’abanyamakuru , Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, yavuze ko Gatare akiri muri iyo nama ifatirwamo ibyemezo bikomeye ku gihugu, ndetse ko na Claire Akamanzi wamusimbuye ayirimo.

Francis Gatare ni impuguke yigishije ubukungu muri kaminuza zikomeye ku Isi, mbere yo kuba umuyobozii wa RDB, yabaye Umujyanama mu Biro bya Perezida wa Repubulika ndetse yagiye ahabwa imyanya y’ubuyobozi itandukanye mu Ishami rya Loni rishinzwe Iterambere, UNDP.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa