skol
fortebet

“Gushyira ku mbuga nkoranyambaga umuntu yambaye ubusa ntibyemewe n’ amategeko” Minisitiri Busingye

Yanditswe: Thursday 06, Apr 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yihanangirije abafata amafoto n’amashusho y’abandi bambaye ubusa bakayakwirakwiza mu mbuga nkoranyambaga, yibutsa Abanyarwanda ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Muri iyi minsi ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ryarazamutse ku Isi yose no mu banyarwanda, ibintu byatumye havuka n’ibindi byaha bishya.
N’ubwo izi mbuga zafashije byinshi cyane cyane mu itumanaho ryoroheje akazi n’imibanire, hari n’abazifashisha mu byaha bitandukanye harimo no gukoza isoni (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yihanangirije abafata amafoto n’amashusho y’abandi bambaye ubusa bakayakwirakwiza mu mbuga nkoranyambaga, yibutsa Abanyarwanda ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Muri iyi minsi ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ryarazamutse ku Isi yose no mu banyarwanda, ibintu byatumye havuka n’ibindi byaha bishya.

N’ubwo izi mbuga zafashije byinshi cyane cyane mu itumanaho ryoroheje akazi n’imibanire, hari n’abazifashisha mu byaha bitandukanye harimo no gukoza isoni bagenzi babo bashyira ahagaragara amafoto cyangwa se videwo bambaye ubusa.

Minisitiri Busingye ashimangira ko icyo ari icyaha gihanwa n’amategeko. Ngo niba bitananditse neza mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda biraza gusobanuka vuba.

Ati “Nta muntu ufite uburenganzira bwo kuza agafotora umuntu atabizi cyangwa se mu bundi buryo, mu ngo z’abandi, cyangwa hari ahandi hantu yayakuye ku buryo abafotora akabikwirakwiza. Imbuga nkoranyambaga ntizikuraho amategeko. Niba ukora ikintu kibuzwa n’amategeko nticyahita gihinduka icyemewe ngo ni uko byakorewe ku mbuga nkoranyambaga. Ntibyemewe n’amategeko mubyandike.”

Nk’ uko byatangajwe na Izubarirashe Minisitiri Busingye akomeza avuga ko hari uburyo buhari bwo gukurikirana aho umuntu yakoreye icyaha hakamenyekana, ku buryo hari na bamwe bajya babihanirwa mu gihe bo bibwiraga ko ibyo bakoze byarangiriye aho.

Ingingo ya 183 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga icyaha cy’urukozasoni nk’igikorwa cyangwa se imyitwarire ihabanye n’imyifatire mbonezabupfura itesha umuntu agaciro kandi ikamubangamira mu muco, ariko ntivugamo mu buryo bweruye bene uru rukozasoni rukorerwa ku mbuga nkoranyambaga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa