skol
fortebet

Guverinoma: “Ikipe itsinda” yari irangiye mu kibuga babiri mu bayihozemo baragaruka

Yanditswe: Friday 19, Oct 2018

Sponsored Ad

Louise Mushikiwabo (uherutse gutorerwa kuyobora Francophonie) na Gen James Kabarebe nibo ba Minisitiri bari basigaye mu itsinda ry’abaminisitiri batangiranye manda ya 2 na Perezida Kagame muri 2010

Muri Kanama 2010 nibwo Perezida Paul Kagame yatorewe kongera kuyobora u Rwanda muri manda ya kabiri. Ubwo yarahiraga tariki ya 06 Nzeli 2010 yavuze ko benshi mu bagize Guverinoma bazayigumamo kuko ngo ntawe uhindura “ikipe itsinda”.

Sponsored Ad

Nyuma yo kurahira, Perezida Kagame akaba yaragumishije Sen Bernard Makuza ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe yari ariho kugeza amatora aba, uyu nawe aterura Guverinoma yose y’abaminisitiri 22 yari iriho ndetse n’abanyamabanga ba Leta batatu.

Tariki 14 Nzeli 2010 iyi Guverinoma irarahira ikomereza aho yari igereje.

Aka gahenge ku bari bagiriwe ikizere ntikatinze kuko muri 2011 Bernard Makuza na Guverinoma ye basimbuwe na Pierre Damien Habumuremyi wahise ashyiraho indi Guverinoma.

Kuwa Gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2011 nibwo Pierre Damien Habumuremyi yarahiriye kuyobora Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’umunsi umwe gusa ashyizwe kuri uwo mwanya ndetse ahita ashyiraho Guverinoma.

Iki gihe “Ikipe Itsinda” yahise ikaba yaratakaje bamwe mu bakinnyi bayo b’imena barimo Bazivamo, Dr. Sezibera, Jeanne D’Arc Mujawamariya na Solina Nyirahabimana.

Mu myaka 8 yari ishize, kugeza uyu munsi ubwo Perezida Kagame yavugururaga Guverinoma, Gen James Kabarebe na Louise Mushikiwabo akaba aribo bari basigaye mu bari bagize itsinda ryiswe “ikipe itsinda” muri Guverinoma ya 2010.

Dr. Richard Sezibera na Solina Nyirahabimana bahoze mu “Ikipe Itsinda” bakaba bagarutse muri Guverinoma bari baravuyemo muri 2011. Dr. Richard Sezibera yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga naho Nyirahabimana ahabwa MIGEPROF.

Kuva muri 2010 Guverinoma y’u Rwanda ikaba imaze kuyoborwa n’Abaminisitiri b’Intebe na Edouard Ngirente uriho ubu.

Kuba Minisitiri mu Rwanda ukaramya bihira bake. Isaha n’isaha ikigusunikira ku muryango kiba kirekereje.

Uretse rimwe gusa nibwo Perezida Kagame yeruye avuga icyatumye yirukana umuminisitiri. Abandi ibitabaga bigaragariraga rubanda ngo ibashe gukeka icyo runaka azize ntibyamenyekanaga.

Hari abaminisitiri byaketswe ko bazize guca inyuma icyubahiro cyabo, umwe yarasezeye, abazize kunanirwa gukorana neza na bagenzi babo n’ibindi.
Minisiteri nka Mineduc, Migeprof, Minaloc, Miispoc na Minagiri zikaba ziri mu ziza ku isonga muri Minisiteri zikenya abayobozi.

Gusa icyagaragaye ni uko ihindagurika rya hato na hato ry’abaminisitiri muri Minisiteri iyi n’iyi bitagiye biba umuti w’ibibazo byabaga biyivugwamo.

Abari bagize Guverinoma yiswe "Ikipe itsinda" ya Minisitiri w’ intebe Bernard MAKUZA yashyizeho tariki 14 Nzeli 2010

1. Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu amajyambere rusange n’ imibereho myiza y’ abaturage: James MUSONI

2. Minisitiri w’ ubuhinzi n’ ubworozi:Dr agnès KARIBATA

3. Minisitiri w’ ubutabera akaba n’ intumwa ya Leta:Tharcisse KARUGARAMA

4. Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga : Louise MUSHIKIWABO

5. Minisitiri w’ ubuzima :Dr Richard SEZIBERA

6. Minisitiri w’ umutekano mu gihugu:Sheikh MUSA Fazili Harelimana

7. Minisitiri w’ ibihugu by’ umuryango w’Afurika y’iburasirazuba:Monique MUKARURIZA

8. Minisitiri w’ uburinganire n’ iterambere ry’ umuryango:Dr Jeanne d’ Arc MUJAWAMALIYA

9. Minisitiri wa ICT no gusakaza ubumenyi:Dr Ignace GATARE

10. Minisitiri ushinzwe imirimo y’ abaminisitiri: Protais MUSONI

11. Minisitiri w’ibikorwa remezo:Vincent KAREGA

12.Minisitiri w’amashyamba na Mine:Christophe BAZIVAMO

13.Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi: Marcel GATSINZI

14.Minisitiri w’Imali n’ igenamigambi:John RWANGOMBWA

15.Minisitiri w’Ingabo:General James KABAREBE

16.Minisitiri w’Urubyiruko :Protais MITARI

17.Minisitiri w’umuco na sport:Joseph HABINEZA

18.Minisitiri muri Perezidansi ya repubulika:Solina NYIRAHABIMANA

19.Minisitiri w’Uburezi:Charles MULIGANDE

20.Minisitiri w’abakozi n’ umurimo :Anastase MUREKEZI

21.Minisitiri w’ubucuruzi n’ inganda;Monique NSANZABAGANWA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa