skol
fortebet

Habonetse abarwayi 32 ba Coronavirus mu Rwanda hakira abandi 5

Yanditswe: Wednesday 24, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Kamena 2020, habonetse abarwayi bashya 32 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu bipimo 3,415 byafashwe mu masaha 24 ashize, hakira abandi bantu batanu.

Sponsored Ad

Umubare w’abamaze gukira ugera kuri 376 muri 830 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda.

Abarwayi bashya uyu munsi, bagaragaye i Rusizi (22), i Kirehe (6), i Kigali (3), Nyagatare (1) bose bakaba bashyizwe mu kato detse n’abo bahuye bahita bakurikiranwa.

Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze kuri 452 mu barwayi bamaze kuboneka mu bipimo 121,527 byafashwe kuva umurwayi wa mbere yatahurwa mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Abantu bane bari barwaye icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus mu Karere ka Rusizi bamaze gukira nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu mibiri yabo.

Inzego z’ubuzima zivuga ko mu bakize batatu basezerewe ku wa 23 Kamena 2020 mu gihe undi biteganyijwe ko ataha kuri uyu munsi.

Kuva icyorezo cya Coronavirus cyakwibasira Rusizi mu mpera za Gicurasi, mu bigo biri kuyivurirwamo harabarizwamo abarwayi bagera 248.

Umuhuzabikorwa w’Ibigo biri kuvurirwamo Coronavirus mu Karere ka Rusizi, Dr Iradukunda Cyprien yavuze ko nubwo imibare iri kwiyongera abarwayi bahari batarembye kandi ko mu minsi mike bamwe muri bo batangira gutaha.

Yagize ati “Imibare nibyo iri kwiyongera bivuze ko n’ibizamini turi gupima ari byinshi, abarwayi dufite ntabwo barembye bameze neza abenshi twatangiye kubakorera ibizamini, mu minsi mike nabo baraza kuba basezererwa. Dufite abarwayi bakize batatu twarabasezereye ejo hashize, uno munsi turasezerera undi umwe.”

Abantu bakize iki cyorezo bashimye kuba baritaweho none bakaba basubiye mu miryango yabo ari bazima. Mu magambo yabo bashimye leta yabahaye ubufasha bwose kugeza bakize.

Kuva ku wa 31 Gicurasi 2020, Akarere ka Rusizi kabaye izingiro rya Coronavirus mu Rwanda, nyuma y’uko abantu batanu ba mbere bagaragaweho iki cyorezo barimo abacuruzi, abashoferi batwara ibintu babivanye cyangwa babijyanye i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umumotari umwe watwaraga ibintu byari byemewe.

Byatumye ku wa 4 Kamena Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe igize Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi ishyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Muri iyo mirenge ndetse n’uwa Nkombo, ku wa 19 Kamena 2020, ibihe bidasanzwe yashyiriweho byongereweho ibindi byumweru bibiri mu gukomeza gukaza ubwirinzi.

Dr Iradukunda avuga ko gahunda ya guma mu rugo yafashije abaganga guhangana n’iki cyorezo ku barwayi bari mu rugo n’abashyizwe mu kato.

Ati “Gahunda ya guma mu rugo ituma mu rugo iyo havuyemo umuntu wanduye muri uwo muryango usanga atarabashije kuyikwirikwiza mu bantu bose kuko aba yaragumye mu rugo. Abenshi mu bandura bava mu bo twashyize mu kato gusa hari n’aba mu miryango ariko abava mu miryango ni ababa barahuye n’abandi.”

Abantu bari mu kato muri Rusizi bagera kuri 200 mu gihe abarwaye iki cyorezo ari 248 gusa ngo nta n’umwe urembye urimo. Abarwayi bari kuvurirwa ku bigo bitanu birimo ikigo Nderabuzima cya Nkombo, Nyakarenzo, Mont Cyangugu, Vive Hotel no muri kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Rusizi.

Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 798 banduye mu bipimo 1018 112 bimaze gufatwa, 371 barayikize mu gihe 425 bakiri kwitabwaho n’abaganga; babiri barimo umushoferi w’imyaka 65 n’umupolisikazi bitabye Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa