skol
fortebet

Habonetse abarwayi 59 ba Coronavirus mu Rwanda,hakira 11

Yanditswe: Monday 22, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Uyu munsi tariki ya 22 Kamena 2020,ubaye uwa mbere ubonetseho abantu benshi banduye Coronavirus kuva yagera mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020, aho habonetse abantu 59. Abamaze kwandura iyi ndwara bose ni 787. Uyu munsi hakize 11, abamaze gukira bose baba 370. Abakirwaye ni 415. Abamaze gupfa ni 2.

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abasanganywe Coronavirus barimo ab’i Kirehe (33),Rusizi (12),Kigali (7),Nyamasheke (4) na Rubavu (3).

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Igihugu cya Brésil gikomeje kuba nk’indiri y’icyorezo, kuko kigaragaramo kwiyongera kw’abarwayi ba koronavirusi, kugeza ubu ni icya kabiri nyuma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, kimaze kugaragaramo abapimwe basaga miriyoni. Ni cyo gihugu cyapfushije abantu benshi muri iki cyumweru gishize ku buryo kimaze kurenza 50 000.

Guhera mu ntangiriro za Kamena, ni igihugu cyagize abantu benshi bashya banduye, basaga 520 000 n’abapfuye benshi hafi 20 000. Perezida w’icyo gihugu Jair Bolsonaro akaba akomeje guha agaciro gake iki kibazo kandi mu by’ukuri ibintu bigenda nabi kurushaho umunsi ku wundi.

Guhera muri iki cyumweru gishize, Brésil yabuze aho gushyingura abitabye Imana kuko nta myanya yari mu marimbi. Indi mpungenge ugereranyije n’ibindi bihugu, urubyiruko ni rwo rwibasiwe cyane na koronavirusi.

Mexique: Icyorezo gikomeje kwiyongera n’ahandi muri Amerika y’Amajyepfo. Mexique yarengeje 20000 by’abamaze guhitanwa nakoronavirusi n’abandura imibare irazamuka ku bamaze gupimwa bagera ku 175 202. Guverinoma yafashe ikemezo cyo kongeraho icyumweru ngo habone kongera gutangira imirimo mu murwa mukuru Mexico.

Colombie: Muri iki gihugu, ku munsi umwe ku wa Gatanu tariki ya 19 Kamena cyapfushije abantu 95, kiba kirengeje abantu 2 000 ku banduye 65 633, guhera mu ntangiriro z’icyorezo.

Bolivie: Mu murwa mukuru w’iki gihugu La Paz hongeye gusubizwaho gahunda ya guma mu rugo ku buryo bukaze, nyuma yo kubona hongeye kuzamuka ubwandu. Iki gihugu kibarurwamo abapimwe 23 512 n’abamaze guhitanwa na koronavirusi 740.

Mu gihugu cya Cuba ho nta kibazo cya koronavirusi cyasubiye muri gahunda ya guma mu rugo mu cyumweru gishize. Kimwe na Haïti, icyorezo nta bwo kigifite umuvuduko nk’uwo cyari cyatangiranye.

Mu Buhinde hamaze gusuzumwa 410 461, hapfuye 3 254. Iki gihugu cyabaye icya 4 kibaiwe n’icyorezo cya koronavirusi ku Isi. Ubwandu bwiganje cyane mu migi minini nka New Delhi ubwaho hihariye 12% by’abagaragayeho icyo cyorezo, ibitaro bikaba bitorohewe kandi abayobozi bavuga ko imibare ishobora kwikuba kabiri mu byumweru bibiri.

Iran: Mu ntangiriro ntabwo icyorezo cyari gikabije kugeza mu ntangiriro za Gicurasi, ariko muri ibi byumweru bishize icyo gihugu cyagize kwiyongera kw’abarwayi. Hamze gupfa 9 623 naho abamaze gupimwa ni 204 952.

Minisitiri w’Ubuzima muri icyo gihugu ku Cyumweru tariki ya 21 Kamena yavuze ko kuzamuka k’umubare w’abarwayi utafatwa nk’aho ari umuraba wa 2.

Ati “No mu ntara twatekerezaga ko twarenze umuraba bwa mbere ntawo twari twarigeze tubamo”.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere,abari bamaze kwandura ku isi bari 9,072,660.Abamaze gupfa ni 471,180.Abamaze gukira ari 4,855,160.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa