skol
fortebet

Habumugisha ushinjwa gukubitira umukobwa mu ruhame yatawe muri yombi nyuma y’ubutumwa bwa Perezida Kagame

Yanditswe: Wednesday 11, Sep 2019

Sponsored Ad

Dr Francis Habumugisha nyiri Goodrich TV aushinjwa gukubita umukobwa witwa Kamali Diane yamaze gutabwa muri yombi nyuma y’ubutumwa bwa Perezida Kagame wijeje Kamali ko ikibazo cye agiye kugikurikirana.

Sponsored Ad

Diane Kamali yandikiye perezida Kagame amubwira ko Dr Francis Habumugisha yamukubitiye mu ruhame ndetse hakaba hashize ibyumweru 2 atarahanwa kandi yarashyikirije ikirego RIB.

Yagize ati"Nakubitiwe mu ruhame n’umugabo witwa Dr. Francis (Good Rich TV) kuwa 16.07.2019 mbimenyasha RIB,hashize amezi abiri atarahanwa, ese kuba umuntu afite amafaranga, anaziranye n’abantu bakomeye bimwemerera guhohoterwa ntahanwe?".

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ahagana ku i saa 2h11’,Nyakubahwa Paul Kagame yasubije uyu mukobwa ko bagiye kubikurikirana bakamenya impamvu ya nyayo yatumye ahohoterwa.

Yagize ati"Tugiye kubikurikirana,kandi tumenye ibyabaye koko ndetse tubifatire umwanzuro ukwiye. Ndatunguwe niba RIB yarifite amakuru. gute batakoze icyo basabwaga gukora?.

Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana yatangarije kuri Twitter ye ko Dr Francis yatawe muri yombi uyu munsi, ahita ashyikirizwa ubushinjacyaha.

Yagize ati “Iki kibazo cyashyikirijwe ubushinjacyaha. Ushinjwa yatawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje”.

Ibitekerezo

  • Ibyo guhohotera abagore nyamara bimaze gufata intera ndende!!!!! Mukurikirane n’ibibera mu Murenge wa Shyogwe-Murambi hafi ya Vice Mayor induru zirara zivuga

    Abantu bajye bubahiriza inshingano zabo batagombye gutegereza ko President wacu abanza kugira icyo abivugaho.

    Hhhh!!!birasekeje!mwibutsekumufata’arukoyigereye ibukuru?uwaherakurime,ubuse,ibibazonkibibizajyabikemuka,arukobyagezemunzegozohejuru?abarebwaganikikibazorwosemwigaye.

    umukuru wigihugu afite akazi gakomeye ibintu byose biri kumutwe we

    Turashimira cyane nyakubahwa Perezida wacu uburyo yita Ku baturage, ariko bikaba bibabaje kubona abakagombye kumufasha basa nka ba ntibindeba.
    Francis wiyita Dr abeshya yarakwiriye guhanwa kuko yari yarigize nabi kuva kera, baca umugani mu Kinyarwanda ngo imisi y’umujura ni 40.

    Hahaaaa, ikirego cyari kimaze amezi 2 none bibutse ko bakimenyeshejwe ar’uko Nyakubahwa avuze? Bizadusaba kuba dusobanutse mu mutwe ku buryo twabasha kwivuganira na President tu. Ngayo nguko!

    Ni ibintu bibabaje cyane niba ababishinzwe bibutse kugira icyo bakora ari uko umukuru w’igihugu avuze ko agiye kugira icyo akora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa